Rayon Sports yaciwe ibihumbi 5 by’amadorali na CAF kubera Caleb | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yaciwe ibihumbi 5 by’amadorali na CAF kubera Caleb

Rayon Sports yaciwe ibihumbi 5 by’amadorali na CAF kubera Caleb

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gucibwa amafaranga angana n’ibihumbi 5 by’amadorali (asaga miliyoni 4 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda) kubera ko Bimenyimana Bonfils Caleb yagiye kwishimira igitego imbere y’abafana ba Gor Mahia.

Hari ku mukino w’umunsi wa 5 w’imikino y’amatsinda mu mikino  nyafuruka ya CAF Confederations Cup aho Rayon Sports yatsinzemo Gor Mahia muri Kenya ibitego 2-1.

Caleb niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports, ubwo yamara gutsinda iki gitego yagiye kukishimira imbere y’abafana ba Gor Mahia asa n’ubishima hejuru byatumye aba bafana bagaragaza imyitwarire mibi kuri uyu mukino.

Iri kosa CAF yashinje Caleb bakaba barihaniye Rayon Sports bayica amafaranga ibihumbi 5 by’amadorali y’Amerika.

Gor Mahia nayo yaciwe ibihano nk'ibya Rayon Sports kuko abafana bayo bateye amacupa mu Kibuga. 

Si ubwa mbere Rayon Sports ihawe ibihano muri iyi mikino ya CAF Confederations Cup dore ko  bahanwe barenze ku mategeko yo kwamamaza inshuro 2, bagahanwa kubera imyitwarire mibi ya Yannick Mukunzi na Kassim muri Algeria n'ibihano bahawe batinze gutangaza igihe bari kugerera muri Kenya ku mukino wa Gor Mahia.

Rayon Sports yaje kurenga imikino y’amatsinda igera muri ¼ cy’iri rushanwa ubu ikaba irimo kwitegura umukino wo kwishyura wa ¼ na Enyimba yo muri Nigeria uzabera muri Nigeria ku Cyumweru, umukino ubanza warangiye 0-0.

19/Sep/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...