Rabagirana Worship Festival, igitaramo kizagaragarizwamo impano n' ubutumwa bukomeye kuri banyirazo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rabagirana Worship Festival, igitaramo kizagaragarizwamo impano n' ubutumwa bukomeye kuri banyirazo

Rabagirana Worship Festival, igitaramo kizagaragarizwamo impano  n' ubutumwa bukomeye kuri banyirazo

Rabagirana Worship Festival ni igitaramo gikomeye  cyateguwena Christian Communication ,kikazaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda z’umugoroba kuri Kigali Serena Hoteli.

Ni igitaramo kigamije  kwibutsa abanyempano ko bidahaje kuba ufite impano cyangwa  ufite imirimo myinshi  ukorera Imana,ahubwo ko ukwiye kongeraho imbuto. Gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:17

''Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe''.

Biteganijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n'abahanzi b'abanyempano batandukanye ndetse n'amatsinda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu  Rwanda.

Mu kiganiron'itangazamakuru,Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuzeko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima batekereza kuri iki gitaramo.

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w'abaririmbyi.

Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w'ikigitaramo .

Yagizeati:''Abanyempano  n'abandi bose bafite icyobakorera Imana binyuze mu mpano bakwiye gutekereza kuri iyinsangamatsiko . Imana ntabwo ishaka imirimo myinshi twirirwa tuvuga ko tuyikorera ahubwo ikeneye ko dusa n'ibyodukora, tuzaba rero turikugendera muri ubwo butumwa  nk’uko Imana yabudushyize ku mutima''.

Peace Nicodeme Nzahoyankuye avuga ko iyi Festival izajya iba buri mwaka  kandi bizera ko ibyateguwe bizahembura imitima y'abazitabira iki gitaramo.

Ikigitaramo kandi ni cyo cya mbere kibanjirije ibindi bizaba mu myaka izakurikira. Insanganyamatsiko z'ibi bitaramo zo  zizajya zihinduka bitewen'ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye. Sikenshi mu Rwanda haba festival zo kuramya no guhimbaza Imana kuko iyi ari iya kabiri nyumay'iyitwa Himbaza Festival nayo yigeze kuba mu Rwanda. Abahanzi  bategerejwe ari benshi muri ikigitaramo bityo  bakazajy ahanze mu minsi ya vuba.

19/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...