Umugabo w’inzozi za Miss Igisabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umugabo w’inzozi za Miss Igisabo

Umugabo w’inzozi za Miss Igisabo

Uwase Hirwa Honorine[Igisabo] wabaye nyampinga wihariye igikundiro mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, yavuze bimwe mu byo yifuza ku mugabo bazashakana.

Uyu mukobwa uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram yababwiye kugira ibyo bamubaza bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Mu bibazo bitandukanye bamwe bagiye bagaruka cyane ku buzima bwe bwite, cyane cyane bamubazaga niba afite umukunzi undi akababwira ko igihe kitaragera ubu ari ingaragu.

Umwe mu bamukurikira yamubajije umugabo w’inzozi maze undi amusubiza avuga ko hari byinshi amwifuzaho. Ati” Agomba kuba ari umwizerwa, ari ntamakemwa, asenga kandi ari Umunyabwenge. Ni byinshi mwifuzaho ariko ibyo nibyo by’ingenzi.”

Uyu mukobwa kandi yavuze ko atemera neza amarushanwa yo gutora umuhungu uhiga abandi mu bwiza kuko ubushongore bw’umusore bureberwa mu mbaraga ze z’umubiri.

Ati”Abatora umusore w’igishongore[Mister], kereka niba bazajya babashyira ahantu bagakirana[kurwana bapimana imbaraga bitagamije gukomeretsanya] kuko ubwiza bw’umusore n’imbaraga ze.”

Miss Igisabo kandi yavuze ko akenshi abangamirwa no kuba inshuti zamwita iri zina ariko ku bandi bantu basanzwe ngo bikaba ntacyo biba bimutwaye.

Uyu mukobwa w’imyaka 21, umwaka ushize yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth, yavuzwe cyane nabwo icyo gihe ubwo yangaga kwambara bikini.

  Uyu mukobwa yanze kwambara bikini muri Miss Earth 2017   Miss Igisabo ari mu bakobwa bakunzwe cyane mu Rwanda 

20/Sep/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ITANGISHAKA VIANEY
NINC
claude
Uyumukobwa ni mwizanumuha nga mubyo Akorabyo se
Nteziyaremye
Erega Miss Igisabo nuwibihe byose ntakintu avuga kidakwiye numukobwa wuje uburanga kd ndakeka namwe mubibona rero nimumureke akomeze ayobore nuwibihe byose pe
Sponsored Content
Loading...