Abakinnyi 19 nibo Rayon Sports ihagurukanye yerekeza muri Nigeria | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi 19 nibo Rayon Sports ihagurukanye yerekeza muri Nigeria

Abakinnyi 19 nibo Rayon Sports ihagurukanye yerekeza muri Nigeria

Mu gitondo cya kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura wa ¼ na Enyimba mu gushaka itike ya ½ cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports ikaba yahagarutse mu Rwanda ku isaha ya saa 10:00’ za hano mu Rwanda aho biteganyijwe ko igerayo ku gicamunsi.

Iyi kipe ikaba yahagurukanye abakinnyi bagera 19 barimo Rutanga Eric utemerewe gukina uyu mukino ariko perezida w’iyi kipe wagiye anayiyoboye akaba yari yasabye ko nawe ajyana n’abandi.

Mu bakinnyi bagiye kandi harimo na Manzi Thierry utarakinnye imikino nyafurika ibiri iheruka kubera ibibazo by’amakarita yari yahawe mu mikino yabanje.

Umukino ukaba utaganyijwe ku munsi wo ko Cyumweru ku isaha ya saa 15:00’.

Dore abakinnyi iyi kipe yahagurukanye

Abazamu: Bashunga Abouba, Ndayisenga Kassim

Abakina inyuma: Nyandwi Saddam, Eric Irambona, Rutanga Eric (ntazakina ), Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel

Abakina hagati: Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Prosper Donkor Kuka, Muhire Kevin, Nova Bayama, Yassin Mugume na Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu: Bimenyimana Bon Fils Caleb, Christ Mbondi na Gilbert Mugisha

Abatoza: Oliveria Goncalves Robertinho (Umutoza mukuru), Gatera Moussa (Umutoza wungirije), Hategekimana Corneille (Umutoza wongera imbaraga), Lams Ikamba Mpinu (Umutoza w’abazamu)

Umuganga:Mugemana Charles

Abaherekeje ikipe:

Muvunyi Paul: Perezida w’ikipe

Freddy Muhirwa: V/Perezida

20/Sep/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...