Onesme yatangiye imyitozo muri Mukura VS, avuga impamvu yayihisemo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Onesme yatangiye imyitozo muri Mukura VS, avuga impamvu yayihisemo

Onesme  yatangiye imyitozo muri Mukura VS,  avuga impamvu yayihisemo

Ku munsi w'ejo hashize kuwa Gatatu ni bwo rutahizamu w'umunyarwanda Twizerimana Onesme yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya ya Mukura VS aho yatangaje ko impamvu yagiye muri iyi kipe ari uko yamuhaga ibyo yifuza kandi akaba ari n'ikipe nziza.

Nyuma yo kudahirwa mu ikipe ya APR FC mu myaka ibiri yari ayimazemo, Onesme yahisemo kujya gushakira amahirwe ahandi amanuka mu Majyepfo y'u Rwanda mu ikipe ya Mukura  izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Mu kiganiro na Eachamps, Onesme yavuze  ko yasinyiye iyi kipe ya Mukura amasezerano y'umwaka umwe.

Yagize ati"Imyitozo yanjye ya mbere muri Mukura yagenze neza nta kibazo, amasezerano yanjye muri Mukura VS n'amasezerano y'umwaka umwe w'imikino yarangira nkareba ahandi najya ariko n'amasezerano y'umwaka umwe."

Yakomeje avuga ko impamvu yahisemo ikipe ya Mukura VS ari uko ari ikipe nziza izanakina imikino nyafurika byongeye bakaba ari yo bumvikanye.

Yagize ati"Ikipe ya Mukura ni kipe nzinza nkeka ko nawe wabibonye yatwaye igikombe cy'Amahoro, uyu mwaka izasohoka kandi nta mukinnyi utakwifuza kuyizamo."

Uyu musore avuga ko abona nta kintu kizamugora kuko ahinduye ikirere kuko iyo urebye Kigali na Huye ngo usanga nta tandukaniro.

Twizerimana Onesme yinjiye mu ikipe ya APR FC mu mwaka w'imikino wa 2016/2017 avuye muri AS Kigali iyi kipe imuguzemo, akaba yari amaze imyaka ibiri muri APR FC.

20/Sep/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...