Shaddy Boo yiyemereye ko yabonaniye na Diamond muri hoteli i Dar es Salaam | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shaddy Boo yiyemereye ko yabonaniye na Diamond muri hoteli i Dar es Salaam

Shaddy Boo yiyemereye ko yabonaniye na Diamond muri hoteli i Dar es Salaam

Umugore umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyamba Shaddy Boo yemeje ko yabonaniye na Diamond muri Hoteli yo muri Tanzaniya gusa ngo ibyo kuryamana ntabyajemo kuko yari kumwe n’izindi nshuti ze.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Shaddy Boo yari ari muri Tanzaniya aho yari yitabiriye irushanwa ryo kubyina ryitwa Biko Jibebe Challenge ryateguwe n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Urugendo rwa Shaddy Boo muri Tanzaniya rwaravuzwe cyane, dore ko rwongeye kugaragaza igisa n’umubano wihariye wakunze kuvugwa hagati ye Diamond.

Uretse ibyo guhabwa inkwenene ku bwo kuvuga icyongereza  aterateranya, Byanavuzwe ko Shaddy Boo yaba yararyamanye na Diamond, dore ko hari amashusho bashyize ku rubuga rwa Instagram buri umwe aryamye mu gitanda bigaragara nk’aho ari kimwe.

Aya makuru Shaddy yayateye utwatsi avuga ko ibyo kuba amashuka barayemo asa bishoboka cyane, kandi bitahuzwa no kuryamana.

Mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Wasafi TV ubwo bavaga kuri hoteli Shaddy Boo yari acumbitsemo, bajya ahabereye Biko Jibebe Challenge, uyu mugore yabajijwe niba koko yararanye na Diamond maze asubiza ko babonanye ariko ko nta cyabaye.

Yagize ati “yego yahaje (kuri hoteli) ariko ntabwo yari wenyine, yari ari kumwe n’izindi nshuti ze.”

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, Shaddy Boo yabajijwe iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Diamond ariko asubiza ko ari ‘inshuti zisanzwe’.

Si ubwa mbere bivuzwe ko Diamond yaba yararyamanye na Shaddy Boo dore ko ubwo uyu muhanzi yazaga mu gitaramo aheruka gukorera i Kigali, byavuzwe ko baryanye bitewe n’amafoto yabagaragaje bari mu cyumba kimwe cya hoteli.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi nabwo uyu mugore w’abana babiri, byavuzwe ko yaryamanye n’umuhanzi Davido wari waje gutaramira i Kigali.

Shaddy Boo na Diamond mu buriri bivugwa ko ari bumwe 

20/Sep/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(10)
mike
komerezaho shady boo
kala
urakaze pe najye ndagukeneye
kala 1 week ago
nidanje abafit'ikwi baryibihiye shaddy nibamuryane yarankatiye
kala 1 week ago
nidanje abafit'ikwi baryibihiye shaddy nibamuryane yarankatiye
egide
mbe diamond arahererah
jose
ariko narikonarumiw mom hhhhhh gusa shaddy boo nicyumakabis
HARAGAKIZA ELPHASE
DIAMOND
Patrick w'imbandazi
Hahaha
Nteziyaremye
Ako Abantu benshi kuki mukunda kumvako niba umukobwa numuhungu niba bahuriye mugahegeni ukuntu ko bahita baryamana ese mwumvako kuryamana aribyo bintu biri Hit Banakora byinshi birenze no kuryamana pe muge mutuza bano baba barakoze izina pe
franck 3 weeks ago
ntagitangaje kibirimo ariko.
Gasore 3 weeks ago
Wibarenganya ubwo niko bateye nyine ntakundi none c ugiye muri Restora siko aba agiye kurya ntimukitiranye ibintu nicyo cyumba bagihuriramo yewe bakanatinda ibyo kuryamana ntihagire ubitekereza
Adeline rugwiza
none c kuba yaravuze amakosa is there any problem maze natwe tuvuga I kinyarwanda tuvuga amakosa cg tukayandika.
Habicishaka Anicet
Ndiyamirije Abahuza Ibitsina Kubera Bitera Ingaruka Mb
birorimana gratien
nibyo bury diamond muzik afis umugre ark btatz ko agenew umw kuko islaam tanzanie yemey ko afita ibitobez vyugutnga bvye ko nuw mhanzi aguma aryamana naw azohava amutwara ab uwincyur ya 4
Sponsored Content
Loading...