Airtel-Tigo yatangije poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ irimo ibihembo birenga miliyoni 100 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Airtel-Tigo yatangije poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ irimo ibihembo birenga miliyoni 100

Airtel-Tigo yatangije poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ irimo ibihembo birenga miliyoni 100

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo Rwanda yatangije poromosiyo ya Yora Kashi ku bafatabuguzi bayo izamara amezi atatu  aho abagera kuri 206 bazatsindira arenga miliyoni 100.

Yora Kashi ni poromosiyo nshya ya Airtel-Tigo Rwanda izafasha abafatabuguzi b’iyi sosiyete gutsindira amafaranga buri munsi.

Kwinjira ni ukohereza SMS kuri 155, guhamagara 155 cyangwa se bagakoresha code *155#. Itike ya make akaba ari amafaranga ijana 150.

Tombora ikaba yatangiye uyu munsi aho buri munsi buri banyamahirwe babiri bazajya batsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bakayigabana.

Uretse iki gihembo cya buri munsi hari n’igihembo cya buri cyumweru kingana na miliyoni 2 na bwo azajya atsindirwa n’abantu babiri  bakayagabana.

Hari n'ikindi gihembo nyamukuru kizatangwa  nyuma y’amezi 3 kingana na miliyoni 20, na bwo ni abantu babiri bazajya bayagabana.

Kugura itike y’umunsi umwe ntibiguhesha gutsindira igihembo cy’icyumweru, kugira ugitsindire  bisaba koherekeza sms iminsi 7 cyangwa se ukohereza 7 umunsi umwe. Kimwe no gutsindira igihembo nyamukuru bisaba kohereza ubutumwa bugufi buri munsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo, Amit Chawla yagize ati, “Ntabwo twiyemeje gusa guha serivise nziza abakiriya bacu ahubwo twiyemeje ko banagira ibihembo babona mu gukoresha umurongo wacu. Iyi tombora izajya itanga miliyoni imwe buri munsi, miliyoni 2 buri cyumweru naho igihembo nyamukuru ni miliyoni 20. Abantu 206 nibo bazatsindira aya mafaranga ariko na none abantu bose bazinjira muri iyi tombora hari ikintu bazakuramo kuko tuzabaha iminota yo guhamagara ndetse n’ipaki ya interineti.”

Iyi tombora izamara amezi 3 yatangiye uyu munsi abanyamahirwe ba mbere bakaba bazafata amafaranga yabo ku munsi w’ejo.

Uburyo bazajya bamenya umunyamahirwe watsinze bazajya babikora ku mugaragaro aho bizajya binyura kuri televisziyo Rwanda buri munsi guhera saa 7:00’ z'ijoro.

Ku meza hazajya haba hari udukangara 8, kuko nimero za Airtel-Tigo zose ari imibare 10 kandi zitangirwa na 07 zo ntizizajya mu dukangara.

Udukangara twose uko ari 8 tuzajya tuba turimo udupira 10, agakangara ka mbere udupira dutanu tuzaba ari 2 naho utundi ari 3.

Utundi turindwi twose buri gakangara kazajya kaba karimo imibare 0 kugeza ku 9. Uburyo tombora izajya ikorwa bazajya bafata umubare umwe muri buri gakangara ubundi bahuze barebe niba iyo nimero iri mu zakinne tombora.

Utu dukangara ni two tuzaba turimo utwo dupira ndetse buri gapira kanditseho nimero, bagende bakora muri buri gakangara ubundi bahuze bamenye nimero y'umunyamahirwe watsinze

Nyiri nimero yatsinze azajya ajya muri aka kazu ubundi ahabwe igihe cyo kuyatora nikirangira atware ayo azajya aba amaze gufata.

20/Sep/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Habiyambere
0738188662
claire
yeweeee ndabona haranizarinda irangira bagihobagira nonese nibatari inumero zakinnye zicanga iyiguweho mukayihamagara ,urumva guhuzimibarekoko mutatubeshye koko murumva atarinumero mwarimwarihitiyemoberehose,jye nzi uwukina burimunsi nka5 kumunsi kuva mutangiye komutaramuhamagarase ra ahhhhhh mwaraturagiye rwose murigukiza abakozi banyu
muhire patty
ibyo n'abakozi babo batsinda bonyine baba bazi kata , ntanumwe nzi uratsinda cg uwo mu karere kamwe .
Bosco
tombora yatangiye ryari izarangira ryar?
Ahishakiye valens
Ubwose umuntu azajya abwirwa niki ko yatsinze ubwose umubare yatoye nadahuza nundi azakomeza amahirwe cg azatahiraho?
Claude
None Se Umunyamahirwe Azarya Amenya Koyatsinze Gute Kande Batamuhamagaye
Shema Gentille Estime
muri abarezi
marlene
nukuvuga ntago aribimwe byo guhamagara umunyamahirwe?
Sponsored Content
Loading...