Nsengiyumva Moustapha watandukanye na Police FC yamaze gusinyira APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nsengiyumva Moustapha watandukanye na Police FC yamaze gusinyira APR FC

Nsengiyumva Moustapha watandukanye na Police FC yamaze gusinyira APR FC

Umukinnyi ukina ku mpande asatira w'umunyarwanda, Nsengiyumva Moustapha wari umaze iminsi atandukanye n'ikipe ya Police FC yamaze gusinyira amasezerano y'imyaka ibiri ikipe ya APR FC.

Nk'uko urubuga rw'iyi kipe rubitangaza bavuga ko bamaze gusinyisha uyu musore ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu arerekeza I Huye asange abandi mu mwiherero w'iminsi itandatu bari gukorera muri aka karere.

Nsengiyumva Moustapha yakuriye mu irerero ry'igisha umupira ry'Isonga, mu 2015 yerekeza muri Rayon Sports aho yakinnye imyaka ibiri.

Muri 2017 yahise yerekeza muri Police FC nayo ayisinyira imyaka ibiri ayikinira umwe. Nyuma y'umwaka w'imikino wa 2017-18 urangiye ari nawo mwaka wa mbere wa Moustapha muri Police byabaye ngombwa ko impande zombi zisesa amasezerano ubu akaba yahise yerekeza muri APR FC.

Nsengiyumva Moustapha yiyongereye ku bakinnyi bashya ba APR FC nka Nizeyimana Mirafa nawe wari muri Police FC, Ntwari Evode wavuye muri AS Kigali, Rusheshangoga Michel, na Ntwari Fiacre na Mugunga Yves bavuye mu Intare FC.

21/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...