Uwari watorewe kuba nyampinga wa Ukraine 2018 yambuwe ikamba nyuma y’ iminsi ibiri aryambitswe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwari watorewe kuba nyampinga wa Ukraine 2018 yambuwe ikamba nyuma y’ iminsi ibiri aryambitswe

Uwari watorewe kuba nyampinga wa Ukraine 2018 yambuwe ikamba nyuma y’ iminsi ibiri aryambitswe

Veronkia Didusenko uherutse kugirwa Miss Ukraine 2018, yahise yamburwa ikamba nyuma yo gusanga afite umwana.

Muri iri rushanwa kimwe n’andi yose y’ubwiza hari harimo itegeko rivuga ko nta mukobwa ufite umwana wemerewe kwitabira ariko Veronkia Didusenko we yaje kubirengaho aritabira dore ko afite umwana mukuru ufite imyaka ine.

Iri rushanwa ryari ryabaye kuwa 20 Nzeri 2018, iby’uko uyu mugore w’imyaka 23 afite umwana mukuru bishyirwa hanze hashize iminsi ibiri.

Abategura irushanwa bahise bashyira hanze itangazo bavuga ko Veronkia yambuwe umwanya, bati” Tugendeye ku mabwiriza y’irushanwa nta mukobwa ufite umwana cyangwa wigeze gusezerana wemerewe kwitabira, ibyo Veronkia yabirenzeho aritabira kandi aziko yigeze gushaka kandi akaba afite umwana. Ubu yambuwe inshingano.”

Ryakomeje rivuga ko iyo hagize umwe mu barushanwa utanga amakuru atari yo baba bafite uburenganzira bwo kumukura mu bahatana. Nyampinga mushya wa Ukraine 2018 azatorwa bundi bushya kuwa 30 Nzeri 2018.

Mu magambo y’uyu mugore wiyambitse uruhu rw’inkumi kandi yaravuye mu rugo yanabyayemo umwana w’umuhungu, yifashishije urubuga rwa Instagram yavuze ko ari ibihe bikomeye kuri we ashimira abantu bamushyigikiye ariko avuga bitagishobotse ko agumana ikamba kubera ko yirengagije amabwiriza y’irushanwa nkana.

Bamwe mu bamukurikira bavuze ko yakoze amakosa akica amategeko nkana, abandi bavuga ko atari akwiye kwamburwa umwanya kuko kuba yarabyaye ndetse akaba yarigeze umugabo bidakura ari ikizungerezi kandi akaba yari akwiye kuba Nyampinga wa Ukraine.

Itegeko nk’iri mu 2013 ryakuwe mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya nyampinga wa Great Britain, nyuma y’uko abashinzwe gukurikirana iri rushanwa basanze hari abategarugori bamwe babuzwa amahirwe na ryo.

Veronkia Didusenko yambuwe ikamba nyuma yo gusanga afite umwana mukuru

27/Sep/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Keza fatuma
Icakoza yara sebye
Sponsored Content
Loading...