Umuhanzikazi ukizamuka witwa Gihozo Pacifique yasinye amasezerano y’imyaka icumi yo gukorana n’inzu y’umuziki ya Kikac Music Label.
Gihozo amaze imyaka ibiri akora umuziki, afite indirimbo eshanu harimo eshatu zifite amashusho n’izindi zakozwe mu buryo bw’amajwi gusa.
Ubu yatangiye gukorana n’inzu y’umuziki ya Kikac Music Label, yinjiye mu ruganda rw’umuziki muri uyu mwaka, bakaba batangiranye n’ibikorwa birimo indirimbo nshya bahise bakora y’uyu muhanzikazi yise ‘Kwizima’.
Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye Eachamps yavuze ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka icumi ndetse akaba yiteze ko gukorana na label hari umusaruro ufatika bigiye kongera mu muziki we.
Ati”Label yanjye twasinyanye aamasezerano y’imyaka icumi, ariko nyuma y’imyaka 3 tukazajya twicara tukareba uko akazi kari kugenda twabona bimeze tukayakomeza. Niteze ko kuba muri label hari ikintu kinini bigiye kongera mu muziki wanjye.”
Gihozo yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Hindura’. Iyi yasohoye yayise ‘Kwizima’, yakozwe na Producer Iyzo naho amashusho yayo atunganywa na Meddy Saleh.
Kwizima, indirimbo ya mbere Gihozo yakoze kuva yajya muri label baherutse gutangira gukorana