Dj Pius yamurikiye itangazamakuru indirimbo yakoranye na Lady JayDee wo muri Tanzaniya (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dj Pius yamurikiye itangazamakuru indirimbo yakoranye na Lady JayDee wo muri Tanzaniya (Amafoto)

Dj Pius yamurikiye itangazamakuru indirimbo yakoranye na Lady JayDee wo muri Tanzaniya (Amafoto)

Dj Pius uherutse gushyira hanze album iriho indirimbo 18, yamuritse amashusho y’ imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa ‘Mana we”  yakoranye na Lady JayDee wo muri Tanzania yamutwaye asaga $6000.

Iyi ndirimbo ya Dj Pius na Lady JayDee  amajwi yayo yakozwe na Iyzo Pro, amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania no mu Rwanda afatwa na Meddy Saleh uherutse kuva mu mwuga wo gutunganya indirimbo.

Ivuga ku gutangara umuntu agira abonye ubwiza bw’umukobwa mwiza ufite uburanga burangaza abasore.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muhanzi yavuze ko ari inshuti ze zamuhuje n’uyu mugore uri mu bakomeye muri Tanzania akamwoherereza bimwe mu bihangano bye akaza kumubwira ko bagomba gukorana nta mananiza amushyizeho.

Ati”Hari inshuti zanjye zo muri Tanzania zampuje na Lady JayDee, mwoherereza indirimbo zanjye arazumva, aza kubanza kunyitiranya n’Abarundi ariko musobanuriye ko ndi uwo mu Rwanda arabikunda cyane ahita ambwira nta kibazo tuzakorana.”

Uyu muhanzi yavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda Lady JayDee yari azi ndetse ko yatunguwe ubwo Pius yamwushaga indirimbo ya Meddy yakundaga kumva mu mujyi wa Dares Salam abantu bayicuranga atazi ko ari iy’umunyarwanda.

Ati”Lady JayDee nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda yari azi tutarahura cyane ko we atakiri umuhanzi wirirwa ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi basanzwe, aho twakundaga kuba turi kumwe dufata amashusho nagendaga mwumvisha indirimbo z’abandi bahanzi bo mu Rwanda atungurwa no kumva Slowly ya Meddy asanzwe yumva ica ibintu iwabo ari iy’umuhanzi wo mu Rwanda.

Yavuze ko yashakaga kuza muri launch ya Dj Pius ariko ntibize kumukundira kubera ikindi gitaramo yari afite mu gihugu.

Dj Pius na bagenzi be barimo uwitwa Mackenzie na Dj Focus bazanye kompanyi yitwa 1k Entertainment(One Thousand Hills Entertainment) irimo aba-Djs, abakora umwuga wo gushyushya ibitaramo(MCs) ndetse n’abandi barimo n’umuhanzi mushya witwa Amalon bari gufasha mu muziki.

Rwema yari yaje gushyigikira Dj Pius   Dj Focus uri mu bahagarariye 1k Entertainment Dj Pius abarizwamo   Pius yemeza ko gukorana na Lady Jaydee bizamufungurira amarembo muri Tanzania  Umuhanzi mushya Amalon uri gukorera muri 1k Entertainment  Mackenzie ushinzwe gukurikirana ibikorwa byose byo muri 1k Entertainemnt

Tags

28/Sep/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...