AMAFOTO: Rayon Sports itsinze APR FC y'abakinnyi 10 yegukana igikombe cy'Agaciro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Rayon Sports itsinze APR FC y'abakinnyi 10 yegukana igikombe cy'Agaciro

AMAFOTO: Rayon Sports itsinze APR FC y'abakinnyi 10 yegukana igikombe cy'Agaciro

Rayon Sports itsinze ikipe ya APR FC yabonye ikarita itukura ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Agaciro igitego kimwe ku busa ihita inegukana igikombe.

Ni rushanwa ryateguwe n'ikigega cy'igihugu cyo kwigira 'Agaciro Development Fund' rikaba ryahuzaga amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2017/2018.

Ku mukino wa nyuma hakaba harageze ikipe ya APR FC na Rayon Sports, ni mu gihe AS Kigali na Etincelles zahataniraga umwanya wa.

Uyu mukino watangiye ubona utaryoheye ijisho kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi, amakipe yombi nta bwo mu ntangiriro z'uyu mukino yahererekanyaga.

Uko umukino wagendaga wigira imbere amakipe yombi yagendaga yinjira mu mukino ndetse anarema uburyo bw'ibitego n'ubwo butabaye bwinshi muri iki gice cya mbere.

Mu mpera z'igice cya mbere Nshuti Dominique Savio aba yaboneye APR FC igitego cya mbere nyuma yo kwambura umupira Rwatubyaye Abdul ari nawe wari myugariro wa nyuma ariko agahita ahura n'umunyezamu Bashunga Abouba akawukuramo, aya mahirwe kandi akaba yaje akurikiranye n'undi mupira Omborenga Fitina yari yamuhinduriye imbere y'izamu ariko yashyira ku mutwe ukajya inyuma y'izamu.

Rayon Sports nayo iba yafunguye amazamu ku mahirwe Bimenyimana Bonfils Caleb yabonye ku mupira wari utakajwe na Migi ariko naho umunyezamu Kimenyi Yves yitwara neza.

Rayon Sports kandi yagiye ibona imipira myinshi y'imiterekano ariko Rutanga Eric ananirwa kiyibyaza umusaruro igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka ku mpande zombi, gusa ibintu byaje kuba bibi ku ruhande rw'ikipe ya APR FC ku munota wa 53 ubwo myugariro wa yo Rugwiro Herve yahabwaga ikarita itukura nyuma y'ikosa yakoreye Niyonzima Olivier Sefu.

Ibi byahise bituma ku munota wa 58 umutoza Petrovic akora impinduka akuramo Nkinzingabo Fiston hinjiramo Rusheshangoga Michel. Igice cya kabiri kigitangira Blaise Itangishaka yari yasimbuye Nshimiyimana Amran.

Ku ruhande rwa Rayon Sports Donkor Prosper Kuka yahaye umwanya Baroteli.  

Ku munota wa 63 Manishimwe Djabel yahaye umwanya Nova Bayama. Ni nako ku munota wa 65 Byiringiro Lague yahaye umwanya Iranzi Jean Claude.

Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ishaka igitego ariko n'ubwo APR FC itari yuzuye kubona igitego biba ikibazo.

Ku munota wa 75 APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Nshuti Dominique Savio witwaye neza muri uyu mukino hinjiramo myugariro Songayingabo Shaffy.

Ku munota wa 80 APR FC yakuyemo Nizeyimana Mirafa hinjiramo Buteera Andrew.

APR FC yakomeje kotswa igitutu na Rayon Sports kubera ko iyi kipe yakinaga ituzuye, mu minota ya nyuma yugariraga kugira ngo itagira igitego yinjizwa.

Rayon Sports rero ikaba yazamukiye kuri uku kutuzura kwa APR FC ikomeza kuyisatira cyane.

Ku munota wa 89 Itangishaka Blaise wari winjiye mu kibuga asimbuye Amran yaje gusimburwa na Nsengiyumva Mustapha.

Rayon Sports yari yakomeje gusatira cyane yaje kubona igitego ku munota wa 90 gitsinzwe na Mugisha François. Umukino waje kurangira ari iki gitego kimwe ku busa Rayon Sports iba yegukanye igikombe cy'Agaciro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko n'icy'unwaka ushize niyo yagitwaye.

Mu mukino wari wabanje w'umunya wa Gatatu wegukanywe na AS Kigali nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 2-1.

Uretse Rayon Sports yegukanye igikombe, abakinnyi batatu Bimenyimana Bonfils Caleb(Rayon Sports), Byiringiro Lague(APR FC) na Ndarusanze Jean Claude(AS Kigali) bose batsinze ibitego 2 muri iri rushanwa bakaba bose bazahembwa na RwandAir igihembo cyo kubatembereza mu mu ndege ya RwandAir ibajyana mu bihugu bikorana n'iyi sosiyete y'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu kirire, aha nibo bazihitiramo aho bashaka kujya.

Mu mukino wabanje AS kigali yatsinze Etincelles 2-1

11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

11 ba Rayon SPorts babanjemo

Perezida wa rayon Sports yakurikiranye uyu mukino

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC, Afande Msemakweli(ibumoso) na Afande Mubaraka(iburyo) bakurikiranye uyu mukino

Iradukunda Eric Radu na Niyonzima Olivier Sefu bakaba umupira Itangishaka Blaise

Nkinzingabo Fiston agerageza kwinjira mu bwugarizi bwa Rayon SPorts

Abafana ba APR FC bari bahari ari benshi

Abafana ba Rayon Sports nabo bari baje ari benshi

N'umukino utari woroshye

Umusifuzi Ishimwe Claude amaze guha ikarita itukura Rugwiro Herve

Rayon Sports yegukanye igikombe ihabwa sheki ya miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda

APR FC yo yahawe miliyoni imwe

AS Kigali ni ibihumbi 500

30/Sep/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...