Shaddy Boo yongeyeho gutaramirwaho kubera ururimi yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shaddy Boo yongeyeho gutaramirwaho kubera ururimi yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond

Shaddy Boo yongeyeho gutaramirwaho  kubera ururimi yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond

Umunyamideli umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yakoresheje amagambo yo mu rurimi rw’igiswahili yifuriza isabukuru nziza umuhanzi Diamond Platnumz, maze bamwe mu bamukurikira bamuha urw’amenyo bavuga ko atari we wiyandikiye ayo magambo.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse.

Shaddy Boo umwe mu bagore b’inshuti za hafi z’uyu mugabo ndetse bikaba binavugwa ko baba banakundana, ni umwe mu babyutse bamwifuriza isabukuru nziza.

Bitunguranye Shaddy Boo yakoresheje ururimi kavukire rwa Diamond (igiswahili) maze amwifuriza kuramba no guhora atsinda mu byo akora byose.

Yagize ati “ Uyu munsi ni umunsi wavukiyeho, ndakwifuriza ibyiza, kuramba, n’imigisha myinshi. Nyagasani akurinde ikibi cyose, agushyigikire mu iterambere ryawe, umuziki wawe, n’urubyaro rwawe.”

Benshi mu bantu bamukurikira bo muri Tanzaniya bahise batangira gutanga ibitekerezo kuri aya magambo ya Shaddy Boo. Ibyinshi byari ibyiganjemo kumeseka ku bw’amakosa make y’imyandikire, abandi bamwamaganira kure bavuga ko ibyo bintu atabasha kubyiyandikira.

Umwe yagize ati “ sintekerezaho ko iki giswahili ari wowe wakiyandikiye Shaddy Boo.” Undi ati “kuva ryari uzi kuvuga igiswahili? Babikwandikiye.”

Hari n’abatatinye kuvuga ko aya magambo yanditswe na Diamond ku giti cye, kuko Shaddy Boo atabasha kuyiyandikira.

Ati “turagushimira ko yahaye umuvandimwe wacu  ijambo ry’ibanga ryawe kuko iyi nyandiko ni iye pe.” Undi ati “Diamond Platnumz ndabizi neza uyu mukono ni uwawe.”

Mu minsi mike ishize ubwo Shaddy Boo yari yagiye muri Tanzaniya aho yari yitabiriye irushanwa rya kubyina ryiswe Biko Jibebe, nabwo yabaye iciro ry’imigani nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru, hagakwirakwizwa amashusho amugaragaza arya indimi ubwo yasubizaga mu rurimi rw’icyongereza.

Shaddy Boo yaje gusubiza abamusetse avuga ko n’ubundi mu busanzwe icyongereza atari ururimi rwe, ko ahubwo igifaransa ari cyo adidibuza, ariko atari kugikoresha kuko nta munyatanzaniya wari kubasha kumwumva.

02/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
kagame patrick
sasa kazi zake anaweza zifanya vipi wakati hajui lugha hio
kagame patrick
nilkua sijui kama hajui kiingereza
Eric
CLKCK HERE TO DOWNLOAD MTN LATEST FREEBROWSING APP
Sponsored Content
Loading...