Senderi, Mibirizi, Sgt Major Robert na Tuyisenge basohoye ibiciro by'indirimbo zabo zicurangirwa mu ruhame | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Senderi, Mibirizi, Sgt Major Robert na Tuyisenge basohoye ibiciro by'indirimbo zabo zicurangirwa mu ruhame

Senderi, Mibirizi, Sgt Major Robert na Tuyisenge basohoye ibiciro by'indirimbo zabo zicurangirwa mu ruhame

Abahanzi basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zijyanye n’uburere mboneragihugu ari bo Senderi International Hit, Munyanshoza Dieu Donne uzwi nka Mibirizi, Intore Tuyisenge na Sgt Major Robertbamaze gushyira hanze ibiciro bazajya baca uwushaka gucuranga indirimbo zabo mu ruhame cyangwa kuzicuruza.

Mu igazeti ya leta yo kuwa 24 Nzeri 2018 hasohotsemo Itegeko n° 50/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko n° 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, aho harimo ibihano bitandukanye rihana abazirengaho.

Muri iri tegeko niho hagaragaramo ingingo  ziha abahanzi uburenganzira abahanzi kubyaza inyungu ibihangano byabo, ndetse n’ababikoresheje ku buryo butemewe n’amategeko bahakabihanirwa.

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2018, abahanzi bane ari bo Senderi International Hit, Sgt Major Robert, Munyanshoza Dieu Donnee na Intore Tuyisenge, batangaje ko abafuza gukoresha ibihangano byabo bagomba kujya babishyura.

Aba bahanzi bose bahuje ibiciro ku buryo buteye gutya: Kua ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere ku munsi ni ibihumbi 50, naho ku mwaka ni amafaranga miliyoni imwe. Intara n’Umujyi wa Kigali, Ibigo bya Leta,Minisiteri, Abikorera na Diaspora bazajya bishyura ibihumbi 200 ku munsi cyangwa miliyoni 2 ku mwaka. Uwo ari wese ucuruza indirimbo z’aba bahanzi azajya yishyura amafaranga 50 ku munsi cyangwa ibihumbi 15 ku mwaka.

Intore Tuyisenge yavuze ko bari basanzwe bakora ibihangano biyushye akuya, nyamara bigakiza bamwe babikoresha, cyane cyane ababa baratsindiye amasoko yo gucuranga mu bikorwa bitandukanye bya leta.

Yagize ati “n’ubwo tuba dukora ibi bihangano bijyanye n’uburere mboneragihugu muri studio turishyura, iyo tuje abantu bakabikoresha, mu by’ukuri hari ababikoresha mu buryo bwo gucuruza. Itegeko rirasobanutse abakoresha ibihangano byacu mu buryo bubabyarira inyungu bagomba kwishyura nk’uko itegeko ribiteganya.”

Mibirizi we yavuze ko yatangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi agamije gutanga ubutumwa bwubaka abanyarwanda, ariko nawe agamije ko zamugirira akamaro, gusa ngo mu myaka 24 amaze aririmba ibihangano bye nta nyungu ifatika byamubyariye ahubwo byungukiye bamwe atanazi.

Yagize ati “nakoze alubumu 3, ubundi wakagombye gukora alubumu ikivuyemo ubutaha ntuzongere gushaka amafaranga yo kujya muri studio. Ariko kugira ngo njye gukora indi ndirimbo binsaba kujya gushaka ubundi bushobozi. Kandi ugasanga ahantu hose indirimbo ziracurangwa.”

Aba bahanzi bavuga ko atari ishyirahamwe cyangwa itsinda runaka, ahubwo ko buri umwe yikorera ku giti cye. Bose bavuga ko batazishyuza ibitangazamakuru bicuruza indirimbo zabo.

Senderi we ngo hari indirimbo yatanze nk’impano atazishyuza harimo iyitwa Agaciro, Mukura, APR FC na Rayon Sports.

Baburiye abatanga amasoko ya leta ndetse no mu bikorera kwitondera iri tegeko mu gutanga isoko, bakamenya uwo barihaye niba hari amasezerano afitanye na bo yo gucuranga ibihangano byabo.

Umuntu wese uzatanga amakuru (amjwi n’amashusho) agaragaza ahantu hacurangiwe indirimbo z’aba bahanzi nta burenganzira batanze, azajya ahabwa 20% y’azacibwa uwakoze icyo cyaha.

03/Oct/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...