Marina yavuze uko yakiranutse n'umunyarwenya wamugereranyije na 'maraya' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Marina yavuze uko yakiranutse n'umunyarwenya wamugereranyije na 'maraya'

Marina yavuze uko yakiranutse n'umunyarwenya wamugereranyije na 'maraya'

Umuhanzikazi Marina  yatangaje ko yamaze kwiyunga n’umunyarwenya Joshua, nyuma yo kugaragara amugereranya na ‘maraya’ mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Hashize iminsi itari myinshi ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’umunyarwenya Joshua, ari gutera urwenya ku ndirimbo ya Riderman yitwa Inyuguti ya R.Ni amashusho uyu musore yafashwe ari kiganiro kuri Radiyo ya Contact FM.

Joshua yahereye ku ndirimbo yitwa Inguti ya R ya Riderman maze  agaragaza uburyo yaririmbwa mu gihe yaba yiswe Inguti ya M.

Yagize ati “Umuntu nka Marina inyuguti ya M imwibutsa iki? Mayibobo, maraya, uzi ko Marina wamukuramo indi ndirimbo? M inyuguti M, inguti igaragara kabiri mu mama...reka mbabwire ibibi by’inguti ya M: M ya za maraya, M ya Marina, M ya Mayibobo...”

Marina akibona aya mashusho yaragaje ko atamushimishije, maze abinyujije ku rubuga rwa Instagram yandika amagambo arimo uburakari ati “aka gahungu dupfa iki ?”

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, Marina yatubwiye ko yabanje kurakazwa n’ayo mashusho ariko nyuma aza kumenya ko Joshua yabikoze mu rwego rwo gutera urwenya bariyunga birarangira.

Yagize ati “ntabwo byari byanshimishije kuko urumva iyo umuntu ari gukinira ku izina ryawe... kuki atavuze ngo M ya malayika? Ariko icyo gihe nari ntaramenya ko ari umunyarwenya naje kumenya ko ari akazi ke, nta wundi mutima mubi, nanamwiseguyeho byararangiye.”

Uretse kuba Marina yariseguye kuri Joshua ku bw’amagambo ari yuzuye umujinya yari yamuvuzeho, ngo uyu musore nawe yagerageje kuvugisha Marina ikibazo bagikemura mu mahoro.

Kuri ubu Marina afite indirimbo nshya yise ‘Log Out’ irimo ubutumwa buvuga ku mukobwa usenda umuhungu bakundanaga ku bwo kutamuha urukundo yifuza. Ni indirimbo avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo y’umwe mu bakobwa b’inshuti ze.

Niyo ndirimbo ya mbere ashyize ahagaragara kuva yafata umwanzuro wo kuba aretse gufata amashusho y’indirimbo ze.

Joshua yakiranutse na Marina 

03/Oct/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
caveillo
gusa ibi bijye byigisha abantu bahubuka, nubwo marina ari umuhanga ntibivuzeko yakubahuka umuntu ngo nuko yamuvuzeho kd uwo wamuvuzeho ntawundi mutima mubi yari abifitemo kd ikindi agomba no kumenya ko atariwe witwa marina wenyine ubwo rero ntampamvu yuko byamubabaza .so guhubuka ni bibi, mbere yuko umuntu avuga ikintu ajye abanza ashishoze kd atekereze neza arebe ko ibyo agiye kuvuga bikwiriye
isimbi queen
Sha marina ndagukunda Cyane!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Iyindirimbo yawe nkwemereye kuyigeza kubanu basaga ibihumbi100. Njye ntayindimpano mfite naguha kuko ndacyiga gusa lmana ijye ibana nawe muribyose.
Sponsored Content
Loading...