Umuraperi Manamana aracyafite urwibutso yasigiwe na Kamichi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuraperi Manamana aracyafite urwibutso yasigiwe na Kamichi

Umuraperi Manamana aracyafite urwibutso yasigiwe na Kamichi

Umuraperi Manamana umwe mu bamaze igihe mu ruhando rwa muzika ariko akaba asa n’uwasigaye inyuma avuga ko muri iyi minsi ari kugorwa no kumenyakanisha ibihangano bye, ari naho ahera avuga ko Kamichi yamufashije kumenyekana nyamara atari amuzi.

Manamana ni izina ryamenyekanye mu myaka ya 2010 kugera 2012. Muri gihe injyana ya Hio Hop yari  yaratangiye kuganza izindi, uyu musore yari indirimbo zirimo iyitwa Akangononwa, Cacana, n’izindi.

Nyuma y’aho yabaye nk’uhagaritse umuziki kubera amasomo ya kiminuza nk’uko abisobanura. Aho agarukiye Manamana yarakoze ariko ibihangano bye ntibyageze ku rwego nk’urwa mbere. Ibihangano amaze kubigwiza ndetse ubu afite indirimbo nshya yitwa Sober yakoranye na Mico The Best.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps yavuze ko ubwo yagarukaga yasanze ikibuga cya muzika cyarahindutse, n’abamufasha barahindutse ku buryo kumenyekanisha ibihangano bye byamubereye ingume.

Yagize ati “ abamfashaga barahindutse, ariko n’ikibuga cyarahindutse. Nagiye kwiga dufite televiziyo imwe mu gihugu, dufite radiyo nke muri Kigali, kuzizenguruka umunsi byari byoroshye, ariko ubu ngubu izihari n’iyo wafata icyumweru ntabwo wabasha kuzirangiza. Kiriya gihe byabaga byoroshye kuko hari isaha abantu babaga bafite radiyo bari gukurikira.”

Manamana wemeza ko akigorwa no kumenyekanisha ibihangano bye, ashima umuhanzi Kamichi wari n’umunyamakuru wamenyekanishaga ibihangano bye nta n’aho baziranye, akemeza ko ababizanamo amarangamutima kuri ubu ari bo batuma hari abadatera imbere.

Yagize ati “Kamichi ari mu banyamakuru bari abanyamwuga bake nabonye. Hari indirimbo zanjye yagiye amenyekanisha tutaranabonana amaso ku maso, yumvaga ireme ry’ikintu ntabwo yakoreraga ubushuti nka benshi. kuzana amarangamutima cyane muri showbiz biri mu bintu bya dusubiza inyuma, uretse ko ntatekereza ko ari abanyamakuru bose bafite iyo ndwara.”

Manamana ubarizwa muri Label ya IDA avuga ko arajwe ishinga no gukora ibihangano bifite ireme kuko yizeye ko ‘akeza kigura’.  Hari indirimbo afitanye na PFLA, bateganya gukorera amashusho ku buryo uyu mwaka uzarangira yagiye hanze.

04/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...