Myugariro wa APR FC, Mangwende agiye gukora ubukwe n'umufana ukomeye w'iyi kipe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Myugariro wa APR FC, Mangwende agiye gukora ubukwe n'umufana ukomeye w'iyi kipe

Myugariro wa APR FC, Mangwende agiye gukora ubukwe n'umufana ukomeye w'iyi kipe

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 azakora ubukwe  na Uwase Claudio ukina umukino wa Cricket, akaba n'umubuyobozi w'itsinda ry'abafana na APR FC bitwa Intare.

Emmanuel na Uwase bakaba bari bamaze hafi umwaka bakundana none bakaba bahisemo kubana akaramata dore ko Mangwende yamaze gufata irembo.

Nk'uko bigaragara ku ifoto iteguza ubukwe bwabo bashyize ahagaragara, aba bombi bazakora bazarushinga tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Emmanuel Imanishimwe yinjiye mu ikipe ya APR FC muri 2016 avuye muri Rayon Sports ayikinira imyaka ibiri nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba mu minsi ishize yarayongereye.

Emmanuel Imanishimwe n'umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC 

Ifoto bagaraje basaba abantu kuzabashyigikira kuri iyo tariki bahisemo 

05/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Manishimwe Emmanuel
Maifurije kuzagira urugo rurimo Imana hamwe n'imigisha myinshi
Sponsored Content
Loading...