Rutanga Eric arifuzwa n’ikipe yo muri Kenya itari Gor Mahia yari yafunguriye amarembo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rutanga Eric arifuzwa n’ikipe yo muri Kenya itari Gor Mahia yari yafunguriye amarembo

Rutanga Eric arifuzwa n’ikipe yo muri Kenya itari Gor Mahia yari yafunguriye amarembo

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric arifuzwa bikomeye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse bivugwa ko uhagarariye uyu musore yageze mu gihugu cya Kenya n’ibiganiro bikaba byaratangiye.

Uku kwifuza uyu musore nk’uko ikinyamakuru Soka kibitangaza byaje nyuma y’uko ikipe ya Gor Mahia yari yamwegereye mbere itamusinyishije ahubwo igahita ifata Shafiq Batambuze imukuye muri Singida United yo muri Tanzania.

Ubwo Rayon Sports yakinaga umukino nyafurika na Gor Mahia wo kwishyura mu itsinda D, Rayon Sports ikaza kuwutsinda 2-1 harimo n’igitego cya Rutanga Eric kuri kufura, nyuma y’uyu mukino ikipe ya Gor Mahia yaramwegereye maze ababwira ko we yiteguye kubakinira mu gihe baba bumvikannye na Rayon Sports.

Nyuma yo kubakingurira amarembo iyi kipe ntiyigeze imusinyisha kuri ubu noneho igezweho ikaba ari AFC Leopards ndetse iki kinyamakuru kikaba kivuga ko uhagarariye uyu mukinnyi n’ubwo asigaranye umwaka wa Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’iyi kipe ngo barebe niba uyu myugariro yabasinyira.

Ku ruhande rwa Rutanga Eric aganira na Eachamps yahakanye aya makuru avuga ko nawe abibona mu binyamakuru ariko nta muyobozi w'iyi kipe uramwegera.

yagize ati"Nta bwo aribyo nanjye ndi kubibona kuriya baranyifuza ariko sindavugana nabo pe mbibona mu binyamakuru gusa."

Ku kuba hagize umwegera yakwemera kugenda avuga ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports icyo gihe ngo byasaba ko iyi kipe itanga ibyo Rayon Sports ishaka nawe bakamuha ibyo yifuza.

yagize ati"Wapi kabisa njye mfite umwaka wa Rayon Sports, cyeretse mbonye batanze ibyo Rayon Sports yifuza nanjye nkabona ari sawa aho nagenda."

AFC ikaba yifuza uyu mugabo ngo abe yajya kubafasha mu mwaka w’imikino utaha uzatangira mu Kuboza 2018, umwaka ushize w’imikino iyi kipe yarangije ku mwanya wa 6 n’amanota 51 ni mu gihe Gor Mahi ariyo yegukanye igikombe.

05/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ntambarajeanbaptiste
hhhhhhh gasenyi FC yasigarahese Aramuste Agiye. ko Na rwatubyaye nawe yagiye
eric 2 months ago
Rwatubyaye yagiyehe
Sponsored Content
Loading...