Anita Pendo yibarutse umwana wa kabiri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anita Pendo yibarutse umwana wa kabiri

Anita Pendo yibarutse umwana wa kabiri

Umunyamakurukazi, Dj n’umushyushyarugamba Anita Pendo yibarutse umwana we wa kabiri w’umuhungu kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018.

Anita Pendo umwe mu bagore bamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda ni umugore wa Ndanda Alphonse umukinnyi mu ikipe y’umupira w’Amaguru ya AS Kigali.

Kuri ubu umuryango wabo uri mu byishimo, kuko bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umuhungu ukurikira Tiran bibarutse mu mwaka ushize.

Uyu mwana wa kabiri ubwo byamenyekanaga ko Anita amutwite, rubanda baramwihaye bavuga ko atari akwiye gukurikiza umwana utaruzuza n’umwaka, gusa nawe yagaragaje ko aticuza ahubwo byose ibishimira Imana.

Anita ukunda gushyenga, yari aherutse kuvuga ko yumva akumbuye kongera gusubira mu buzima busanzwe kuko amaze imyaka ibiri atwite!

06/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Isaie hbkrm
Nakurike Umuhigo Bake Dushoboyekurera Naho KubyarakabirimumwakarnSibyiza Gusa Byaramutunguye Nakundiwabigenza Mukomeze Kwizirwa Numubebe Wanyu Imana ibishimire.
ni clemantine ndimuhanga
subiraya ntamahwa ariyo
Sponsored Content
Loading...