APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup itsinze Mukura VS | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup itsinze Mukura VS

APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup itsinze Mukura VS

Umukino wa Super Cup wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS urangiye ku ntsinzi ya APR FC y'ibitego 2-0 maze iyi kipe ya gisirikare iba yegukanye igikombe icyo.

Umukino wa w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu gihuza ikipe yatwaye shampiyona ndetse n'iyatawaye igikombe cy'Amahoro.

Uyu mwaka ikaba yahuzaga APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse na Mukura VS yegukanye igikombe cy'Amahoro.

N'umukino wabaye uyu munsi kuwa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, wabereye mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda guhera ku isaha ya saa 15:00'.

Mu gice cya mbere amakipe yombi nta mahirwe menshi yabonye n'ayo babonye ntibigeze bayabyaza umusaruro byaje gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Muri iki gice cya mbere Mukura VS yabonye amakarita abiri y'imihondo iyahawe Rugirayabo Hassan ku ikosa yakoreye Nshuti Dominique Savio ndetse n'iyahawe Nkomezi Alex nyuma yo gushyamirana na Bigirimana Issa ni mu gihe ku ruhande rwa APR FC ikarita yahawe Issa Bigirimana kuri uku gushyamirana kwe na Alex.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Mukura VS, Twizerimana Onesme aha umwanya Mutebi Rashid ni mu gihe Romami Frank yasimbuwe na Iradukunda Jean Bertrand.

Ku munota wa 46 APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma y'ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ugakora kuri myugariro wa Mukura VS Iragire Saidi umupira ukaruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 57 Issa Bigirimana yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Rugwiro Herve. APR FC yaje gukora impinduka ikuramo Issa Bigirimana hinjiramo Iranzi Jean ni nako Muhadjiri yaje guha umwanya Nsengiyumva Mustapha.

Umukino waje kurangira ari ibitego bibiri bya APR FC ku busa bwa Mukura VS maze iyi kipe iba yegukanye igikombe cya Super Cup gutyo. Ikipe ya APR FC ikaba yahise ishyikirizwa igikombe ndetse na sheki ya miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda.

Igikombe cya Super Cup cy'umwaka ushize kikaba cyaregukanywe na Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 2-0.

06/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
nzitonda devid
aper oye oye oye ikipeyange nkunda komerezaho tukurinyum
Dieudonne
Ikipe Ni APR FC kbx kuko yakoze ibyo abafana bayo twari dutegereje kbx
Sponsored Content
Loading...