Umutoza wa APR FC yatangaje umukinnyi yifuza wamufasha umwaka utaha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutoza wa APR FC yatangaje umukinnyi yifuza wamufasha umwaka utaha

Umutoza wa APR FC yatangaje umukinnyi  yifuza wamufasha umwaka utaha

Harabura iminsi igeze kuri 11 ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2018 /2019 itangire, umutoza w'ikipe ya APR FC, Petrovic akaba avuga ko akeneye umukinnyi umwe ukina mu bwugarizi kuko abo afite badahagije.

Uyu mutoza avuga ko yaguze bishoboka byose ariko akaba asigaranye ikibazo hagati mu bwugarizi kuko afite abakinnyi babiri gusa ngo ntiyigeze abona umusimbura wa Aimable Nsabimana werekeje mu Buhinde.

Nyuma y'umukino wa Super Cup iyi kipe yatsinzemo Mukura VS yavuze ko abakinnyi afite badahagije kugira ngo abe yahatana mu mikino nyafurika ya CAF Champions League n'ubwo bamwe mu buyobozi bwa APR FC butabyumva neza.

Yagize ati"ntabwo bihagije njye mvuga ibyo nkeneye, nabibwiye abayobozi b'ikipe ariko mba mbona bamwe batabyumva neza ariko njye ntacyo nakora, nkeneye umukinnyi ukina mu bwugarizi hagati(central defender), mfite Prince na Herve gusa nk'ubu Herve avunitse byagenda gute? Ku ikipe izakina Champions League abakinnyi mfite ntibahagije."

"Ni gitekerezo cyanjye ariko ngira ngo ndibeshya, mpora mvugisha ukuri ariko muri APR FC hari umuntu utabyishimira."

Isoko ry'igura nigurisha ry'abakinnyi mu Rwanda rikaba ryafunze tariki ya 5 Ukwakira 2018, ikipe ya APR FC ikaba yaraguze abakinnyi bane aribo Michel Rusheshangoga, Nizeyimana Mirafa, Nsengiyumva Mustapha ndetse na Ntwari Evode aba bakaba biyongera ku bakinnyi babiri bazamuye babakuye mu irerero Ntwari Fiacre na Mugunga Yves.

08/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
muhajiri
A.P.R F.C
Sponsored Content
Loading...