Ibihembo bikomeye mu irushanwa rya Korean Ambassador’s Cup byasigaye mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibihembo bikomeye mu irushanwa rya Korean Ambassador’s Cup byasigaye mu Rwanda

Ibihembo bikomeye mu irushanwa rya Korean Ambassador’s Cup byasigaye mu Rwanda

Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru w’iki cyumweru dusoje mu Rwanda haberaga irushanwa rya Taekondo ‘Karean Ambassador’s Cup’ aho abanyarwanda  Kayitare Benoit ndetse n’Umurerwa Raissa begukanye amatike y’indege yo kujya i Dubai ni mu gihe irushanwa muri rusange ryegukanywe na Dream Taekondo Club yo mu Rwanda.

Mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 48 mu bagabo  Iradukunda Ivan Mucyo niwe wahize abandi, mu batarengeje ibiro 55 uwa mbere aba Eric Byukusenge, Jean De Dieu Niyigize yabaye uwa mbere mu batarengeje ibiro 58, abari munsi y’ibiro 68 Vincent Munyakazi niwe wahize abandi ni mu gihe mu batarengeje ibiro 78 Mussa Twizeyimana yaje ayoboye.

Mu cyicro cy’abari n’abategarugori Ingbire Anitha yahize abandi mu batarengeje ibiro 44, Kevine Mutoniwase ukinira Dream Taekondo Club yabaye uwa mbere mu batarengeje ibiro 49, Adinette Umuhoza nawe Dream Taekondo Club aba uwa mbere mu batarengeje ibiro 55, Umurerwa Nadege wa Dream Fithers Taekwondo Club we yabaye uwa mbere mu bangavu bari munsi y’ibiro 63.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga(para- taekondo), Hakizimana Parfait wo nkambi ya Mahama niwe wahize abandi.

Iru rushanwa muri rusange ryegukanywe na Dream Taekondo Club yo mu Rwanda, Kayitare Benoit ukinira ikipe ya Police aba umukinnyi w’irushanwa mu bagabo ni mu gihe mu bakobwa Umurerwa wa Dream Taekondo Club  ari we wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Alkhatin Alamin wo muri Sudan Taekwondo yaje ku isonga mu ngimbi n’aho Nadege Umurerwa aba umukinnyi wahize abandi bana bose.

Umutoza w’irushanwa yabaye Mostafa Ahmed Abdullah Muhammed w’ikipe ya Sudan n’aho Peter Kamau wo muri Kenya atorwa nk’umusifuzi wahize abandi.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 6 rikaba ryaritabiriwe n’amakipe agera kuri 18 aturutse mu bihugu birindwi ari byo Rwanda, Kenya, Uganda, Sudan, Burundi, Tanzania na DR Congo.

Tags

08/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...