Kaligraph Jones wakoranye na Bruce Melody muri Coke Studio yatsindiye igihembo muri AFRIMMA 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kaligraph Jones wakoranye na Bruce Melody muri Coke Studio yatsindiye igihembo muri AFRIMMA 2018

Kaligraph Jones wakoranye na Bruce Melody muri Coke Studio yatsindiye igihembo muri AFRIMMA 2018

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2018 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku banyamuziki batandukanye bo muri Afurika bitwaye neza mu mwaka wa 2018, mu cyiswe Africa Muzik Magazine Awards ku nshuro ya gatanu.

Ibi bihembo byahatanirwaga mu byiciro bigera kuri 18 bishingiye ku gace abahanzi bakomokamo, igitsina, injyana n’ibindi bitandukanye.

Mu babashije kumenyekana ko batwaye ibi bihembo, harimo umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo watwaye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo uturuka muri Afurika y’Uburasirazuba aho yatsinze abarimo Diamond Platnumz, Harmonize, Sauti Sol, n’abandi batandukanye.

Ykee Benda nawe wo muri Uganda yahawe igihembo cy’umuhanzi ukizamuka witwaye neza kurusha abandi aho yahigitse abarimo Mayorkun umaze kubaka ibigwi ku mugabane wa Afurika.

Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yatsindiye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ku rwego rw’Afurika. Yemi Alade yatsindiye icy’umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika y’Uburengerazuba.

Indirimbo y’umwaka yabaye Soco ya Wizkid, Kaligraph Jones wo muri Kenya atwara icy’umuhanzi ukora Rap, Mr Flavor atsindira icy’umuhanzi ucuranga mu buryo bw’umwimerere (Live), Papa Denis wo muri Kenya yatsinze mu cyiciro cy’abaririmba izihizambaza Imana, naho Dj Dollar aba umu-DJ wahize abandi.

Didi Emah ukomoka muri Nigeria yatwaye igihembo cy’umubyinnyi aho yatsinze abarimo n’umunyarwandakazi Sherrie Silver.

Kugeza ubu urutonde rw’abatwaye ibihembo bose ntiruramenyakana, muri bo hategerejwe uwabaye umuhanzikazi wahize abandi mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, aho mu bahatanye harimo n’abanyarwandakazi aribo Butera Knowless na Charly na Nina.

Igihembo cyahawe Eddy Kenzo

08/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...