Yannick Mukunzi arasinyira Sandvikens IF yo muri Sweden muri iki Cyumweru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yannick Mukunzi arasinyira Sandvikens IF yo muri Sweden muri iki Cyumweru

Yannick Mukunzi arasinyira Sandvikens IF yo muri Sweden muri iki Cyumweru

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Yannick Mukunzi wari umaze iminsi muri Sweden akora igeragezwa mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri kuri ubu yagarutse mu Rwanda ndetse n’igeragezwa yararitsinze bitaganyijwe ko nyuma y’uko amakipe yumvikana azasinyira iyi kipe muri iki cyumweru turimo.

Tariki ya 17 Nzeri 2018 ni bwo Yannick Mukunzi na Mubumbyi Bernabe bafashe indege berekeza muri Sweden muri iyi kipe gukora igeragezwa, iminsi 4 yonyine yari ihagije ngo umutoza w’iyi kipe atangire kwiyumvamo Yannick Mukunzi.

Yagize ati”Ni kipe nashimye cyane kuko ni ikipe ibayeho neza cyane nagezeyo ndatungurwa cyane urwego bariho bari ku rwego rwo hejuru cyane, amahirwe nagize  umutoza w’iriya kipe ni uko akunda abanyafurika nakoze imyitozo ine mbona atangiye kunyishimira cyane navuga ko byagenze neza.”

Yannick Mukunzi wageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere agahita yerekeza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu akomeza avuga ko byagenze neza kuko yatsinze igeragezwa ndetse n’ibiganiro bikaba bigeze kure hagati ya Rayon Sports na Sandvikens IF.

Yagize ati”navuga ko amahirwe ari nka 80% kuko bamaze kuvugana Rayon Sports nayo iremera mu byo bavuganye ikintu gisigaye n’impapuro zizava muri Sweden muri iyo kipe bakazohereza inaha i Kigali hanyuma bigahita birangira.”

Uyu musore kandi akaba avuga ko nta gihindutse asinya muri iki Cyumweru ubundi akaba yakwerekezayo mu kwezi kwa Mbere kwa 2019.

Yagize ati”Biramutse bikunze nimara gusinya ndakeka ni muri iki cyumweru ubwo nzategereza ariko ntabwo byarenza mu kwa Mbere kuko hariya shampiyona izarangira mu kwa 11 bahite bajya mu biruhuko mu kwa 12 batangire kwitegura shampiyona mu kwa mbere.”

Kubyerekeranye na Mubumbyi Bernabe bajyanye avuga ko nawe umutoza w’iyi kipe yamushimye ariko uyu musore akaba atarafata umwanzuro kuko yari afite amakipe menshi yakwerekezamo ngo bikaba bishoboka ko azerekeza muri Noruveje.

Mu gihe hasigaye imikino 5 ngo shampiyona isozwe iyi kipe ya Sandvikens IF iri ku mwanya wa 6 n’amanota 38 ni mu gihe Vasteras SK ya mbere ifite amanota 56.

Yannick Mukunzi winjiye muri Rayon Sports mu mwaka ushize avuye muri APR FC, yari asigaje umwaka umwe wo kuyikinira nk'uko biri mu masezerano.

08/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Cassienn3@gmail.com
Amahirwe masa brother nk'Abafana ba rayon tukuri inyuma.
Sponsored Content
Loading...