AMAFOTO: Amavubi yasoje imyitozo mbere yo kwerekeza muri Guinea, Haruna yizeza abanyarwanda intsinzi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Amavubi yasoje imyitozo mbere yo kwerekeza muri Guinea, Haruna yizeza abanyarwanda intsinzi

AMAFOTO: Amavubi yasoje imyitozo mbere yo kwerekeza muri Guinea, Haruna yizeza abanyarwanda intsinzi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima mbere yo guhaguruka mu Rwanda berekeza muri Guinea mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 yijeje abanyarwanda ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabona itsinzi kuri uyu mukino kuko nabo babizi ko bamaze igihe badaha abanyarwanda ibyishimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Guinea i saa 14:20.

Ni myitozo yagaragayemo abakinnyi bose bahamagawe uretse Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon bakina mu Bubiligi bakaba bazahurira n’abandi muri Guinea.

Abakinnyi batatu batakoze imyitozo ku munsi w’ejo hashize ari bo Yannick Mukunzi na Jacques Tuyisenge baraye bageze mu Rwanda ni njoro ndetse na Kagere wahageze ejo bose uyu munsi bakoze imyitozo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kapiteni w’iyi kipe Haruna Niyonzima yavuze ko ari bintu bitoroshye gutsindira Guinea iwayo ariko ngo abanyarwanda bamze igihe banyotewe intsinzi y’ikipe y’igihugu.

Yagize ati”N’umukino navuga ko utatworoheye ariko nk’uko ngenda mbivuga n’ubundi nta mukino woroha ubaho, niyo mpamvu tuba twaje mu myitozo kwitegura no kureba icyo twakora kugira ngo tubashe kubona itsinzi.”

Yakomeje agira ati”Icyizere naha abanyarwanda umupira burya iyo umukino umwe warangiye biba ari amateka, umukino wa Cote d’Ivoire wararangiye ubu turimo kureba umukino wa Guinea n’ubwo nta byinshi nayivugaho ariko tugiye gushaka intsinzi n’ubwo bitoroshye ariko mu mupira w’amaguru byose birashoboka twaratsinzwe ariko ni umupira, abanyarwanda kuri iyi nshuro tugomba kubashimisha.”

Biteganyijwe ko mu rwego rwo kugumana ikipe azanakuramo abakinnyi azifashisha no mu mukino wo kwishyura, Mashami Vincent arahagurukana abakinnyi 23 yerekeza mur Guinea bakomerezeyo imyitozo banitegura umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 16 Ukwakira ni mu gihe ubanza uba tariki ya 12 Ukwakira 2018.

Danny Usengimana agerageza gucisha umupira hagati ya Rugwiro na Rutanga

Hakizmana Mugadjiri umwe mu basore bitwaye neza muri iyi myitozo ya nyuma

Yannick Mu kunzi wageze mu Rwanda mu rukerera yakoze igihe gito

Omborenga Fitina ahanganiye umupira na Emery Bayisenge utarahamagawe warimo wikorera imyitozo gusa ariko akaba yagaragaje ko agihagaze neza

Meddie Kagere umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino

Jacques Tuyisenge winjiye mu kibuga assimbuye aha yahabwaga amabwiriza n'umutoza Mashami

Djabel ashobora kuzisanga abanje mu kibuga bitewe n'uburyo arimo kugenda atungurana muri iyi myitozo

Kwizera Olivier na Kimenyi Yves abanyezamu bazifashishwa kuri uyu mukino

Niyonzima Ally yambura umupira Iranzi Jean Claude

08/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Cassienn3@gmail.com
Amavubi se ibyayo ko ari ugutsindwa ko tumaze kubigira umuco.rnYewe binashoboka bazayahindurire izina" n'ubundi ntacyo turiya tunyamaswa tuvuze mumateka yacu"
Sponsored Content
Loading...