Bamwe mu bazahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 na Anastasie bamaze kugera muri Phillipine (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bamwe mu bazahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 na Anastasie bamaze kugera muri Phillipine (Amafoto)

Bamwe mu bazahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 na Anastasie bamaze kugera muri Phillipine (Amafoto)

Abakobwa batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa rya Miss Earth batangiye kugera muri Phillipine aho biteganyijwe ko rizabera, gusa Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda ntabwo aragenda.

Ni ku nshuro ya 18 hagiye kuba irushanwa rya Miss Earth rigamije  kubungabunga no kurinda ibidukikije. Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye. Iry’uyu mwaka rizitabirwa n’abasaga 90 baturutse ku migabane yose igize Isi.

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyamba z’irushanwa rya Miss Earth abakobwa bagomba guhatanira ikamba rifite na Karen Ibasco, batangiye kugera muri Phillipine, ndetse bakoze ibikorwa bimwe na bimwe bijyanye n’intego y’iri rushanwa.

Kugeza ubu Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ntarafata intege imwerekeza muri Phillipine, gusa ngo agomba kugenda muri cyumweru.

Biteganyijwe ko kuwa 10 Ukwakira 2018, aba bakobwa bazarushanwa aho bazaba biyerekana mu myambaro iranga umuco gakondo wa buri gihugu. Umunsi wo kwambika ikamba uzaba yahize abandi ni kuwa 06 Ugushyingo 2018.

Bifotoje mu mwambaro wa bikini itavugwaho rumwe n'abanyarwanda

Abari mu itsinda ryitiriwe umwuka bari gusangira

Itsinda ryitiriwe umuriro

Batanze ibiganiro mu mashuri abanza 

08/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...