Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bongeye guhagarika imyitozo kubera ikibazo cy'imishahara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bongeye guhagarika imyitozo kubera ikibazo cy'imishahara

Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bongeye guhagarika imyitozo  kubera ikibazo cy'imishahara

Abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports bongeye guhagarika imyitozo bitewe n'ibirarane by'amezi atatu iyi kipe ibabereyemo ndetse n'igihe bahawe cyo kwishyirwa kikaba cyararenze.

Tariki ya 4 Nzeri 2018 ni bwo Eachamps yabagejejeho inkuru y'uko abakinnyi bose b'ikipe ya Kiyovu Sports bahagaritse imyitozo bitewe n'ibirarane by'imishahara y'amezi ane.

Nyuma yaho ubuyobozi bw'iyi kipe bwaje kubishyura ukwezi kumwe ndetse babizeza ko tariki ya 5 Ukwakira bazabishyura n'andi.

Izi tariki zaje kugera maze aba bakinnyi ntibakwishyurwa nk'uko bari babisezeranyijwe n'ubuyobozi, ibi byaje kubaviramo ko aba bakinnyi guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya ya 8 Ukwakira bongera guhagarika imyitozo.

Nk'uko umwe mu bakinnyi b'iyi kipe utifuje ko amazina atangazwa yabwiye Eachamps, yavuze ko guhera kuri uyu wa Mbere bahagaritse imyitozo kugeza bishyuwe amafaranga yabo.

Ubwo  Eachamps yageraga ku kibuga cya Mumena aho iyi kipe ikorera imyitozo kureba koko niba aba bakinnyi bahagaritse imyitozo yasanze koko abakinnyi b'iyi kipe abenshi batakoze imyitozo.

Ni myitozo yajoreshejwe n'umutoza Cassa Mbungo Andrew, hakaba hakoze abakinnyi 13 gusa, abakinnyi bose b'iyi kipe bayikiniraga umwaka ushize w’imikino uretse Kalisa Rashid nta wundi mukinnyi wakoze imyitozo.

Iyi myitozo ikaba yakozwe n'abakinnyi bashya iyi kipe yaguze gusa ndetse n'abo yazamuye ikuye mu irerero ryayo.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi ntibyabakundira kuko perezida w'iyi kipe Kayumba Jean Pierre ndetse n'umunyamabanga wayo Rashid batabonekaga kuri telefoni kandi bakaba batari no ku kibuga.

Abakinnyi 13 bonyine nibo bakze imyitozo

Kalisa rashid niwe mukinnyi wenyine wari muri Kiyovu umwaka ushize wakoze imyitozo

Cassa Mbungo Andrew umutoza wa Kiyovu Sports

Didier umukinnyi Kiyovu Sports yaguze avuye muri Cameroun

Zagabe wavuye muri Mukura arwana no kwambura umupira Kalisa Rashid

Abanyezamu ba Kiyovu Sports bakoze n'abavuye mu irerero

Serumogo Ally Omar wavuye muri Sunrise

Ibra wazamutse wavuye muri Junior ya Kiyovu Sports areba uburyo yakwambura umupira umukinnyi waguzwe avuye muri Gabon

08/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Cassienn3@gmail.com
Kiyovu se itangiranye ibibazo na championat itaratangira ubwo izayisoza ra? Kd ubwo n'agafaranga ko mukarere kazagabanuka.
Sponsored Content
Loading...