Mercdes Benz Fashion Week igiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mercdes Benz Fashion Week igiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere

Mercdes Benz Fashion Week igiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere

Guhera mu mwaka utaha wa 2019 i Kigali mu Rwanda hazajya habera igitaramo gikomeye cyo kumurika imideli kizwi nka Merceds Benz Fashion Week.

Merceds Benz Fashion Week ni uruhererekane rw’ibitaramo byo kumurika imideli bibera mu bihugu bitandukanye, u Rwanda ni urwa gatatu nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo.

Ibitaramo byamenyekanye cyane biterwa n’uru ruganda rukora imodoka rwa Merceds Benz harimo ibibera muri Ghana, Ububiligi, Turukiya, Amerika, Uburusiya, n’ahandi henshi.

Ukuriye urugaga rw’abamurika imideli mu Rwanda, Kabano Franco, yabwiye Eachamps ko guhera mu mwaka utaha wa 2019 Merceds Benz Fashion izatangira kubera i Kigali. Yavuze ko mu kwezi k’Ukuboza ari bwo bazayimurika ku mugaragaro.

Abahanga imideli n’abayimurika bo mu Rwanda bari bamaze igihe gito batangiye kwitabira Mercdes Benz Fashion Week Accra ibera muri Ghana.

Iki gitaramo kitabirwa n’abahanga mu guhanga imideli baturutse ku Isi yose, kitezweho kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda rugifite ibibazo byinshi.

Mu Rwanda hasanzwe habera ibitaramo byo kumurika imideli birimo nka Kigali Fashion Week, Rwanda Modest Fashion Show...

09/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...