Olivier Kwizera ngo yerekeje muri Guinea nyuma yo kwiga isomo rikomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Olivier Kwizera ngo yerekeje muri Guinea nyuma yo kwiga isomo rikomeye

Olivier Kwizera ngo  yerekeje muri Guinea nyuma yo kwiga isomo rikomeye

Nyuma yo gukora ikosa ryatumye u Rwanda rutsindwa igitego cya mbere ku mukino wa Cote d’Ivoire, umunyezamu Kwizera Olivier avuga ko ririya ari isomo rikomeye yize ndetse adashobora gusubira kandi akaba abona bizabafasha muri Guinea.

Ku munsi w’ejo hashize ku isaha ya saa 14:20’ ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Guinea gukina n’iki gihugu umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, iyi kipe ikaba yaraye muri Ethipia.

Mashami Vincent akaba yahagurukanye abakinnyi 23 harimo n’umunyezamu Olivier Kwizera usa n’ufitiye ideni abanyarwanda nyuma y’ikosa yakoze ku mukino Cote d’Ivoire bigatuma u Rwanda rutsindwa igitego cya mbere muri 2-1 byaje kurangiza uyu mukino.

Kwizera avuga ko ari isomo rikomeye ajyanye muri Guinea akaba anabyicuza, yanaboneyeho akanya ko kongera gusaba abanyarwanda imbabazi .

Yagize ati”Wari umunsi utoroshye ku ruande rwanjye hari ibyo nashakaga, cyangwa intego twari dufite nta bwo twabashije kuzigeraho… Ku mukino wabashaije guhita wa Cote d’Ivoire amakosa nakoze hari icyo byanyigishije, hari isomo rikomeye ririya kosa nakoze ryansigiye, hari ikintu kinini nabashije kwiga, amakosa yarabaye mvuze ko nta kosa ryabaye naba ndengereye amakosa yarabaye 100%.”

Yakomeje agira ati”Ubu meze neza  nditeguye, nta gikuba cyacitse ngomba guhagararira igihugu cyanjye, ibyabaye nta bwo bizongera kubaho ubutaha ngomba kwitonda nkakora igikwiye.”

Biteganyijwe ko Amavubi agera muri Guinea ku isaha ya saa 18:30 aho bari buhurireyo na Nirisarike Salomon ndetse na Bizimana Djihad baturutse mu Bubiligi.

Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2018 ubere mu Rwanda.

Twabibutsa ko muri iri tsinda rya H u Rwanda ari rwo rwa nyuma n’amanota 0, Guinea igiye gukina n’u Rwanda ifite 6 mu gihe Cote d’Ivoire na Centre Afrique zifite 3.

09/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...