Mani Martin yahishuye ko amazina y'ubuhanzi ari yo yandikishije byangombwa, agakuramo iryo yiswe n'ababyeyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mani Martin yahishuye ko amazina y'ubuhanzi ari yo yandikishije byangombwa, agakuramo iryo yiswe n'ababyeyi

Mani Martin yahishuye ko amazina y'ubuhanzi ari yo yandikishije  byangombwa, agakuramo iryo yiswe n'ababyeyi

Umuhanzi Mani Martin yahishuye ko Izina Mani byari bizwi ko arikoresha mu buhanzi gusa, yaryandikishije mu byangombwa bye byose arisimbuza Maniraruta yiswe n’ababyeyi be.

Bisanzwe bimenyerewe ko abahanzi benshi bakunda gukoresha amazina atandukanye n’ayo ababyeyi babo babise kubera impamvu zitandukanye.

N’ubwo aya mazina yo mu buhanzi ari yo abantu benshi baba baziho, banagumana ya mazina biswe n’ababyeyi ku buryo usanga ariyo bakoresha mu byangombwa byabo.

Uretse umuhanzi Senderi byigeze kuvugwa ko yongeye International Hit mu mazina ye ari ku byangombwa, nta wundi wari warumvikanye avuga ko amazina ye y’ubuhanzi yanayinjije mu yo akoresha mu byangombwa.

Mu Kiganiro umuhanzi Mani Martin yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa facebook, yabajijwe ibijyanye n’izina akoresha nka ‘Mani’, maze asubiza ko ari ryo zina ryanditse mu byangombwa ariko ryaturutse kuri Maniraruta yiswe n’ababyeyi be.

Yagize ati “Nitwa MANI Martin niyo mazina yanjye nkoresha hose yanditswe no ku byangombwa byemewe mu gihugu, gusa izina 'MANI" rikomoka kuri "MANIRARUTA"

Mu bindi bibazo yabajijwe harimo igihe azakorera ubukwe aho yavuze ko atarabiteganya, kandi ko igihe azabukorera bitazaturuka ku bandi bantu batari we n’uwo bazabukorana.

10/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
xender
uzumirwa wa mugabo we
Sponsored Content
Loading...