AMAFOTO: Amavubi yageze muri Guinea, Nirisarike yizeza abanyarwanda intsinzi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Amavubi yageze muri Guinea, Nirisarike yizeza abanyarwanda intsinzi

AMAFOTO: Amavubi yageze muri Guinea, Nirisarike yizeza abanyarwanda intsinzi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yaraye igeze mu gihugu cya Guinea aho igiye gukina umukino na Guinea mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, Nirisarike Salomon wahuriyeyo na bagenzi be avuga ko bameze neza kandi ko biteguye guha ibyishimo abanyarwanda.

Ku isaha ya saa 19:00’ zo mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize kuwa Kabiri ni  bwo itsinda ry’abakinnyi bagera kuri 21 b’ikipe y’igihugu Amavubi bari bageze  mu gihugu cya Guinea aho bahise bahurirayo na bagenzi babo babiri Djihad Bizimana na Nirisarike Salomon bo bari baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi wo ku wa Gatanu, Nirisarike Salom avuga ko bawiteguye neza cyane kuko nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune bityo ko bagomba guha abanyarwanda intsinzi.

Yagize ati”Ibintu bimeze neza twahageze amahoro, urugendo rwari rwiza n’ubwo rwari rurerure ariko twahageze amahoro ubu tugiye kwicara turuhuke, kuwa Gatanu abanyarwanda bagomba kubona ibyishimo kuko tumeze neza cyane nta mvune ihari buri wese ameze neza cyane.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima we avuga ko kuba bagiye gukina na Guinea iyoboye itsinda kandi iri iwabo bitagomba kubakanga kuko burya mu mupira w’amaguru nta kidashoboka.

Yagize ati”mpora mbivuga mu mupira w’amaguru nta kidashoboka, uyu mukino n’umukino utoroshye kandi binagaragarira buri wese, ariko nk’uko nabivuze muri ruhago iyo washyize mu mutima wawe ko ibintu byose bishoboko ndetse ukanabitegura neza byose birashoboka.”

Ubu iyi kipe yahise ijya gucumbika kuri hotelii ya Onomo iherereye mu mujyi wa Conackry.

Bitaganyijwe ko kuri uyu munsi kuwa Gatatu bakora imyitozo yoroheje bananura amaguru mu gitondo, nimugoroba bagakora ku mupira mbere y’uko ejo bakora imyitozo ya nyuma ku kibuga kizakira uyu mukino.

Umukino uteganyijwe kuwa Gatanu tariki ya 12 mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2018 hani mu Rwanda.

Abafana b'u Rwanda bari baje kubakira

Ku kibuga cy'indege i Conackry

Bafata amafunguro

Djihad Bizimana yongeye guhura na Rwatubyaye Abdul

Nirisarike SalomonOnomo Hotel aho Amavubi acumbitse

Canisius Kagabo

10/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...