Abanyarwanda barimo Miss Shannel bataramiye abitabiriye inama ya OIF muri Armenia (Amafoto+video) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abanyarwanda barimo Miss Shannel bataramiye abitabiriye inama ya OIF muri Armenia (Amafoto+video)

Abanyarwanda barimo Miss Shannel bataramiye abitabiriye inama ya OIF muri Armenia (Amafoto+video)

Itsinda ry’abahanzi b’abanyarwanda barimo icyamamare Nirere Shannel bataramiye abayobozi batandukanye bitabiriye Inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera muri Armenia.

Muri Armenia hari kubera Inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa aho binateganyijwe ko kuri uyu wa 12 hatorwa umunyabanga mukuru wawo mushya, umwanya uri guhatanirwa na Louise Mushikiwabo usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda na Michaelle Jean umunya-Canadakazi.

Mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye iyi nama, abahanzi b’abanyarwanda bamenyerewe mu gucuranga indirimbo mu njyana nyafurika baratumiwe maze baracuranga.

Muri abo barimo umuhanzikazi Nirere Shannel, wamamaye nka Miss Shannel,waririmbye indirimbo yise Igisingizo itaka ubwiza bw’u Rwanda,  uwitwa Ink, Jali,  Samy Kamanzi, Francis, bari kumwe kandi n’umugore w’umuzungu wacurangaga Violin. Hari kandi n’undi mukobwa wabyinaga mu  muco wa Kinyarwanda.

Biteganyijwe ko aba banyarwanda bakora ibitaramo bitatu, basusurutsa abitabiriye iyi nama ikomeye ku rwego rw’Isi.

Umuzungukazi yafashaga abanyarwanda gucuranga 

Jali wambaye ingofero afite ubuhanga mu kuririmba no gucuranga

Abantu bari benshi 

Abanyamahanga beretswe n'imbyino gakondo z'abanyarwanda

Reba amashushoy'iki gitaramo 

10/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...