Umuhanzi Mugaba uba muri Uganda yatangiye gucurangwa mu Bwongereza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi Mugaba uba muri Uganda yatangiye gucurangwa mu Bwongereza

Umuhanzi Mugaba uba muri Uganda yatangiye gucurangwa mu Bwongereza

Umuhanzi Mugaba, ukomoka mu Rwanda ariko aka atuye muri Uganda ari naho akorera, afite intego yo kumenyekanisha impano ye ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga.

Shimirwa Mugaba Jean Marie yavukiye mu Mujyi wa Kigali kuwa 23 Kamena 1993, ariko ubwo yari yujuje imyaka 10 muri 2003 yerekeje muri Uganda aho yakomereje amashuri ye.

Uyu musore wakuze akunda kumva indirimbo za Yvonne Chakachaka, Oliver Mutukuzi, Kidjo Angelique, Chameleon n’abandi benshi byatumye akunda umuziki mu buryo budasanzwe, anakunda ibikoresho bitandukanye bya muzika nk’ingoma n’imyirongi.

Kuri ubu Mugaba yasinye amasezerano yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi yitwa Cosy Afrikane Productions ikorera muri Uganda no muri Norvege. Uyu musore  yandika indirimbo, akaririmba, ndetse akanazitunga (producer).

Kuva yagera muri iyi Cosy Afrikane Productions amaze gukorana indirimbo imwe yise In My Bed yakozwe n’uwitwa St, Andrews.

Iyi ndirimbo irubakitse kuva mu myandikire, imiririmbire,  kugera ku buryo amajwi n’amashusho yayo bitunganyijwe. Iracurangwa cyane kuri televiziyo na Radio zitandukanye zo muri Uganda, no tubyiniro twinshi turi mu Mujyi wa Kampala.

Yanakiriwe neza mu bihugu nk’u Rwanda, kenya, Norvege, no mu bwongereza aho icurangwa kuri imwe mu maradiyo akomeye yitwa The Beat London 103.6 FM.

In My Bed yatangiye gucurangwa mur Bwongereza 

Reba amashusho ya In My Bed unyuze hano

10/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Frank
Iyi ndirimbo ni nziza Ku rwego rwo hejuru, this dude is international
Sponsored Content
Loading...