Congolais yavuze ibyatumye adashyirwa ku rutonde Rayon Sports yatanze muri FERWAFA | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Congolais yavuze ibyatumye adashyirwa ku rutonde Rayon Sports yatanze muri FERWAFA

Congolais yavuze ibyatumye adashyirwa ku rutonde Rayon Sports yatanze muri FERWAFA

Icyumweru kirashize ikipe ya Rayon Sports iguze umukinnyi wakiniraga ikipe ya APR FC, Eric Tuyishime uzwi nka Congolais ariko bitunguranye uyu mukinnyi ntiyagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi  iyi kipe yatanze muri FERWAFA , we yemeza ko byatewe n'uko ngo yatinze gutanga amafoto magufi ndetse na fotokopi y'indangamuntu.

Tariki ya 3 Ukwakira 2018 ni bwo  ikipe ya APR FC yari yahisemo gutiza Congolais muri Marines, ariko ahitamo gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2, ariko   ntiyagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi iyi kipe yatanze mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.

Nyuma yo kutagaragara kuri uru rutonde hagiye havugwa byinshi kandi bitandukanye.  Bimwe mu byavugwa ngo ni uko uyu musore yasinyiye ikipe ya Rayon Sports atabyumvikanyeho na APR FC yamureze agakura kugeza imuzanye mu ikipe nkuru.

Ikindi kandi ngo uyu mukinnyi nta n'ibaruwa imurekura APR FC yamuhaye kuko yari yamutije muri Marines akiri umukinnyi wayo, bityo nyuma yo gusinyira Rayon Sports  bikaba byaragoranye ko ayibona bityo ko impande zombi ziri mu biganiro, bikaba bishoboka ko yazakina mu kwa Mbere mu mikino yo kwishyura.

Hari n'andi makuru yavugaga ko uyu musore yisabiye iyi kipe kutamushyira ku rutonde mu gihe cyose bataramuha ibyo bamugomba (amafaranga bamuguze).

Mu kiganiro na Eachamps, Eric Tuyishime uzwi nka Congolais aya makuru yose yayateye utwatsi avuga ko icyabiteye ari uko yatinze gutanga amafoto magufi ndetse na fotokopi y'indangamuntu.

yagize ati"Impamvu ntari kuri ruriya rutonde hari ibyo tutari twarangiza na Rayon Sports. Hari ibyo tutari twagakemuye ariko mu minsi mike biraba byarangiye nta kibazo.  Ni amafoto magufi ndetse na fotokopi y'indangamuntu natinze gutanga niyo mpamvu."

Ku kuba byaba byatewe n'uko hari ibyo APR FC yamureze yari igishaka yavuze ko ntabyo kuko iyi kipe yamaze kumuha ibaruwa imurekura.

Yagize ati"Ibyo nta bwo ari byo ukuntu navuye muri APR FC birazwi barandekuye n'ibaruwa indekura ndayifite(release letter) nta kibazo mfitanye na APR FC, ibatarakemuka ni ku ruhande rwanjye na Rayon Sports."

Yakomeje avuga ko APR FC na Rayon Sports zamaze kuganira ku bijyanye n'ibyo bayigomba kuko ariyo yamureze ndetse bikaba byarakemutse neza.

Gusa andi makuru ahari n'uko bivugwa ikipe ya APR FC na Rayon Sports zifitanye amasezerano ko nta kipe izongera gisinyisha umukinnyi uvuye mu ikipe imwe yerekeza mu y'indi hagati yazo.

Amakuru kandi umwe mu nshuti z'uyu mukinyi utifuje gutangazwa mu itangazamakuru yahaye Eachamps, avuga ko ikibazo kiri hagati ya Congolais na Rayon Sports ari amafaranga yaguzwe atarabona aho Rayon Sports ngo imubwira ko izamwishyura yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kuba umukinnyi wayo.

Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku gira ngo tumenyeze niba koko amafoto magufi ndetse na fotokopi y'indangamuntu ari byo byabujije uyu mukinnyi gushyirwa kuri lisiti cyangwa niba hari ikindi kibazo ariko ntibyadukundukira kuko Umunyamambanga wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard ndetse na Perezida wayo Muvunyi Paul batitabaga telefoni.

Umuvugizi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Bonnie Mugabe yabwiye Eachamps ko ibyo byangombwa ari bimwe baka ikipe kuri buri mukinnyi iyo bagiye gutanga urutonde muri federasiyo, iyo batanze umukinnyi utabifite nka federasiyo iba imukuye ku rutonde ibye bikazigwaho nyuma.

10/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...