AMAFOTO: Amavubi yakoze imyitozo ya mbere muri Guinea Conackry | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Amavubi yakoze imyitozo ya mbere muri Guinea Conackry

AMAFOTO: Amavubi yakoze imyitozo ya mbere muri Guinea Conackry

Ikipe y'igihugu Amavubi irimo kubarizwa mu gihugu cya Guinea aho agiye mu mukino w'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019, yaraye ikoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya AS Kaloum ni mu gihe uyu munsi iri bukorere imyitozo ya nyuma kuko umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

Abakinnyi bose uko ari 23 bakaba bakoze imyitozo bari hamwe ndetse nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune bose bakaba biteguye neza.

Aba basore bavuga ko ikintu kibabangamiye ari ubushyuhe buri  Guinea Conackry  gusa na none ngo ntabwo byaba urwitwazo rwo gutsindwa.

Kuri hagunda y'ikipe y'igihugu Amavubi biteganyijwe ko kuri uyu wa kane ari bwo bakora imyitozo ya nyuma kuri Stade Du 28 Septembre akaba ari cyo kibuga kizakira uyu mukino.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku munsi w'ejo kuwa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2018.

U Rwanda ruherereye mu itsinda H, ubwo ruzaba rukina na Guinea, Centre Afrique izaba ikina na Côte d’Ivoire.

Harashyushye cyane icyaka kiba ari cyose, ubushyuhe buri kuri degree 31

Muhire Kevin na Manishimwe Djabel ngo bariteguye 

Mbere y'imyitozo bareba ikibuga bagiye gukorerho 

Abanyarwanda bari baje kubashyigikira 

Morale ni yose biteguye gutsinda Guinea 

11/Oct/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ugirimpuhwe Alpha
Ese uwo mukino uzatangira ryari?
caveillo 6 days ago
saa 18h30' zo murwanda
Sponsored Content
Loading...