Umugande Hanson Bariluno yagarutse i Kigali afite umugambi wo gukorana na Charly na Nina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umugande Hanson Bariluno yagarutse i Kigali afite umugambi wo gukorana na Charly na Nina

Umugande Hanson Bariluno yagarutse i Kigali afite umugambi wo gukorana na Charly na Nina

Umuhanzi Hanson Bariluno wo muri Uganda yaje mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano bye aho anateganya kuba yakorana indirimbo n’itsinda rya Charly na Nina.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi wo muri Uganda Hanson Bariluno yageze i Kigali, aho aje mu gikorwa cyo kumenyekanisha ibihangano bye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka 2018.

Uyu musore uri mu bakunzwe muri Uganda yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali, kuko ‘ushaka kureba ubwiza bwa Afurika agomba kuza mu Rwanda.’

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko uruzinduko yakoreye i Kigali ku nshuro ye yambere rwamugiriye akamaro gakomeye kuko hari abanyarwanda benshi batangiye kumukurikirana ndetse banakunda ibihangano bye.

Yagize ati “ byari byiza cyane, nabonye abanti benshi bankurikira, nabonye abantu basaba indirimbo zanjye na none ubu nagarutse .”

Hanson Bariluno yavuze ko kuri iyi nshuro azanye ibitandukanye n’ibyo yari afite mu ntangiriro za 2018 ubwo yazaga kuko amaze kwaguka mu nganzo ye.

Yagize ati “ ubu nzanye ibintu bitandukanye kandi byiza cyane! Urebye umuziki wanjye uri gukura, ubushyuhe n’iterambere by’umuziki wanjye mbizanye mu Rwanda.”

Bimwe mu bikorwa ateganya gukora harimo kurangiza indirimbo yasize atangiye ubwo yazaga mu Rwanda mbere, byanashoboka akaba yakorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, abo atekereza hafi bakaba ari Charly na Nina, gusa ngo n’undi wese wabyifuza bavugana.

Mu gihe gito amaze atangiye umusore ari kuzamuka mu buryo bwihuse, dore ko hari na bimwe mu bihembo bitangirwa muri Uganda.

Amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Saala Za Maama, Kandanda, Never Fall Apart, Akatambala yakoranye na Saida Karoli wo muri Tanzaniya wamamaye mu ndirimbo yitwa Salome n’izindi nyinshi.

Hanson Bariluno akigera i Kigali

Yakiranywe urugwiro

Reba amashusho y'indirimbo yitwa Akatambala ya Hanson Bariluno na Saida Karoli

11/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Precious
Go Hanson BrnSuper starrnThe Golden Boy of AfricarnVocalist and Stage turner🤘🏿
According to Patrick
His r super star
Sponsored Content
Loading...