Abahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 berekanywe ku mugaragaro Anastasie atarava mu Rwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 berekanywe ku mugaragaro Anastasie atarava mu Rwanda (Amafoto)

Abahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 berekanywe ku mugaragaro Anastasie atarava mu Rwanda (Amafoto)

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018, bakobwa bagera kuri 90 bahatanira ikamba rya Miss Earth 2018, berekanywe ku mugaragaro, aho bari bambaye umwenda wo kogona uzwi nka Bikini, gusa kugeza ubu Umunyarwandakazi Umutoniwase Anastasie ugomba guhagararira u Rwanda ntaragenda.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abakobwa bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa ry’ubwiza rigamije kurengera ibidukikije (Miss Earth), batangiye kugera muri Phillipines aho rigomba kubera.

Muri iki cyumweru aba bakobwa bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura abanyeshuri bakangurira kwita ku bidukijije, guhabwa inyigisho zitandukanye ku byerekeye ibidukikije, gusangira n’ibindi bitandukanye.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018, abakobwa bagera kuri 90 bamaze kugera muri Phillipine berekanywe ku mugaragaro, aho buri umwe yiyerekanaga mu mwambaro wo kogana (bikini), ubundi akavuga mu nshamake umushinga we.

Kwerekanwa kw’aba bakobwa bivuze ko irushanwa ritangiye, dore ko  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane biyerekanye mu myambaro yabo gakondo, ejo abashyizwe mu itsinda ryitiriwe umwuka (Air Group) bakazarushanwa mu kwiyerekana mu makunzu maremare.

N’ubwo iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 18 rigiye kwanzika, umunyarwandakazi Umutoniwase Anastasie watorewe guhagarira igihugu ntabwo arava mu Rwanda, gusa Uwase Hirwa Honorine ushinzwe Miss Earth Rwanda aherutse kubwira Eachamps ko yagombaga kugenda kuri uyu wa gatatu ariko ntiyagiye.

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa ashobora kugenda kuri uyu wa kane mu gihe ibyo ari kubura byaba byabonetse.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye guhagararirwa mu marushanwa ya Miss Earth nyuma y’aho Uwase Hirwa Honorine yitabiriye mu mwaka ushize. Nta mwanya yabashije kwegukana mu ihemberwa.

Kwambika ikamba uzasimbura Karen Ibasco wari ufite iri kamba biteganyijwe kuba kuwa 03 Ugushyingo 2018.

Abakobwa bose bahatanye uko ari 90

 

11/Oct/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...