Miss Earth: Hatangajwe abatsinze mu cyiciro cyo kwiyerekana mu myambaro gakondo (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Earth: Hatangajwe abatsinze mu cyiciro cyo kwiyerekana mu myambaro gakondo (Amafoto)

Miss Earth: Hatangajwe abatsinze mu cyiciro cyo kwiyerekana mu myambaro gakondo (Amafoto)

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Earth 2018 biyerekanye mu myambaro igaragaza umuco gakondo wa buri gihugu, hahembwa batatu bagaragaye neza kuri buri mugabane.

Irushanwa rya Miss Earth riri kubera muri Phillipine ku nshuro ya 18, aho abakobwa bagera kuri 90 bahagarariye ibihugu bitandukanye baryitabiriye.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo irushanwa ryatangiye ku mugaragaro, aho abakobwa biyerekanye mu myambaro igaragaza umuco wabo gakondo.

Abagize akanama nkempurampaka batanze ibihembo ku bakobwa batatu kuri buri mugabane. Ku mugabane w’Afurika uhagarariye Siera Leone yatsindiye umudali wa Zahabu, Zambia yegukanye umudari wa Silver naho Nigeria yegukana Bronze.

Ku mugabane w’Uburayi, Espagne yegukanye umudari wa Zahabu, Partugal ibona Silver, Ubutaliyani bwegukana Bronze.

Muri Amerika yo hagati Mexico yegukanye umudari wa Zahabu, Panama itwara Silver naho Guatemala itsindira Bronze. Muri Amerika y’Amajyepfo Zahabu yegukanywe na Guyana, Silver itwarwa na Ecaudor, Bronze itwara na Peru.

Ku migabane ya Asia na Oceania Vietnam niyo yatwaye umudari wa Zahabu, Thailand ibona Silver naho Phillipine itwara Bronze.

Umunyarwandakazi Umutoniwase Anastasie ntabwo yabashije kwiyerekana mu mushanana kuko atarava mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko agenda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa kuwa 03 Ugushyingo 2018 hatangwa ikamba ku uzaba yarahize abandi bose.

Abatsinze bo muri Asia na Oceania 

Abo muri Amerika y'Amajyepfo

Abo muri Amerika yo Hagati

Abanyafurikakazi 

12/Oct/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...