Umutoza wa Police FC waguze abakinnyi 9 ngo kwegukana igikombe niyo ntego | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutoza wa Police FC waguze abakinnyi 9 ngo kwegukana igikombe niyo ntego

Umutoza wa Police FC waguze abakinnyi 9 ngo kwegukana igikombe niyo ntego

Umutoza w'ikipe ya Police FC, Albert Mphande avuga ko uyu mwaka mushya w'imikino n'ubwo bitoroshye bitewe n'abakinnyi afite ariko ngo intego ye ni ugutwara igikombe.

Harabura icyumweru kimwe ngo shampiyona itangire, ikipe ya Police FC yarangije ku mwanya wa 6 umwaka w'imikino ushize muri uyu mwaka yariyubatse yongeyemo abakinnyi bagera 9 mu rwego rwo guhanganira igikombe n'andi makipe.

Albert Mphande, umutoza wa Police FC aganira na Eachamps yavuze ko biteguye bakinnyi be bameze neza ariko ngo umukino wa mbere wa shampiyona niwo uzamuha ishusho nyayo y'abakinnyi be.

Yagize ati"Ikipe imeze neza iriteguye, abasore bariteguye nkurikije uburyo bitwara mu myitozo, ubu nta kintu kinini nakubwira ariko nyuma y'umukino wa mbere tuzasura AS Muhanga nibwo nzahita mbona ishusho nyayo y'ikipe yanjye."

Yakomeje avuga ko intego ye ari uguhanganira igikombe cya shampiyona n'ubwo bitoroshye.

Yagize ati"Buri kipe iba ifite intego yayo, ni uguhatanira igikombe niyo ntego yacu, niyo mpamvu turi mu cyiciro cya mbere, twahuje imbaraga dushyize hamwe abasore bariteguye kandi nziko tuzabikora. Iyo urebye abakinnyi banjye mu buryo bw'imbaraga z'umubiri bahagaze neza, ubu turimo kubafasha kwigirira icyizere, n'ubwo bitoroshye ariko nziko igikombe tuzagihatanira kugeza ku munota wa nyuma."

Police FC ikaba yaraguze abakinnyi bagera ku 9 barimo Niyibizi Vedaste, Iyabivuze Ose na Manzi Huberto Sincere bavuye muri Sunrise, Ndayisaba Hamidou na Cyubahiro Janvier bavuye muri AS Kigali, Uwimbabazi Jean Paul wavuye muri Kirehe, Hakizimana Kevin wavuye muri Mukura VS, Hakizimana Issa Vidic wavuye muri LLB na Bahame Alafat wavuye muri Marines.

Shampiyona izatangira tariki ya 19 Ukwakira 2018, Police FC izakina umukino ufungura shampiyona tariki ya 20 Ukwakira ijya gusura AS Muhanga.

12/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...