Umusore wabyaranye n'umuhanzikazi Miss Erica yafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umusore wabyaranye n'umuhanzikazi Miss Erica yafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe

Umusore wabyaranye n'umuhanzikazi Miss Erica yafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe

Umusore wabyaranye n’umuhanzikazi Miss Erica wo mu Burundi ariko wigeze gukorera umuziki mu Rwanda, yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, kuri ubu aka ari kuvurwa.

Miss Erica ni umuhanzikazi ukomoka mu Burundi, gusa mu mwaka ushize umuziki we yawukoreye cyane mu Rwanda aho yafashwaga na Kiwundo Entertainment. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Give Me Love.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Indundi.com, umusore wabyaranye na Miss Erica witwa Sal G nawe akaba ari n’umuhanzi, yagize ikibazo cyo mu mutwe aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Ku cyumweru tariki ya 07 Ukwakira 2018, abahanzi batandukanye bo mu gihugu cy’u Burundi barimo na Miss Erica bakoze igitaramo cyo gufasha umuryango we.

Miss Erica wagariye na Be TV ubwo yari ku rubyiniro yaraturutse ararira, bitewe n’urukundo rudasanzwe yeretswe n’abahanzi bagenzi baje kumushyigikira.

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi ya mbere yabanje kugorwa no kumenya ko umukunzi we yagize ikibazo cyo mu mutwe, gusa ngo aracyizeye Imana ko azakira akagaruka mu buzima busanzwe.

Umubyeyi wa Sal G we yavuze ko kugeza ubu batazi icyateye umwana we kugira icyo kibazo cyo mu mutwe n’ubwo hari abakomeje kuvuga yaba yararozwe.

Si ubwa mbere Sal G agize ikibazo cyo mu mutwe kuko mu minsi yashize yigeza kukigira ariko akaza koroherwa nyuma akongera agafatwa.

Sal G akiri mu muzima, Miss Erica atwite

12/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
bomaye ngoro
ubundi x ubu yarimuzima?
steven
sal-g yaraburiwe irengero yaburiye muri kenya ntawuzi ngo ariho cnk yarapfuye...,iyi nkuru mwanditse niya kera cane.
Sponsored Content
Loading...