Tennis: Mu mpera z’iki cyumweru haratangira irushanwa mpuzamahanga ryashowemo arenga miliyoni 10 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tennis: Mu mpera z’iki cyumweru haratangira irushanwa mpuzamahanga ryashowemo arenga miliyoni 10

Tennis: Mu mpera z’iki cyumweru haratangira irushanwa mpuzamahanga ryashowemo arenga miliyoni 10

Ikigo cy’imikino cya Kigali ‘Cercle Sportif de Kigali’ giherereye mu Rugunga cyateguye irushanwa ngaruka mwaka rya Tennis rigiye kuba ku nshuro ya 3, uyu mwaka  ahanini rizibanda mu kuzamura impano aho amakipe abiri 2 yo muri Uganda azahangana n’ayo mu Rwanda.

Ni rushanwa rizatangira tariki ya 13 risozwe 20 Ukwakira 2018, Cercle Sportif de Kigali ikaba yarariteguye ku bufatanye na Congebanque yashoyemo arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Placide Karangayire ukuriye umukino muri iki kigo cya Cercle Sportif yavuze ko ari irushanwa ryamaze kuba mpuzamahanga kuko ryatumiwemo amakipe yo muri Uganda kandi bikaba bizakomeza.

Yagize ati”Ryamaze kuba mpuzamahanga kuko twamaze gutumiramo n’amakipe yo hanze, kandi bizakomeza nta bwo birangiye, ahanini iri rushanwa ridufasha kuzamura impano ndetse n’umukino wacu ukagera ku rundi rwego.”

Amafaranga y’umuterankunga azafasha  mugutegura irushanwa no mu guhemba abakinnyi, aba mbere mu bakuru bakaba bazahembwa igihumbi cy’idorali.

Ni rushanwa rizaba ririmo ibyiciro bitandukanye abana, ingimbi n’abangavu, abakina batarabigize umwuga ndetse ni cyciro cy’abakuru bakina nka babigize umwuga mu bagabo n’abagore.

Biteganyijwe muri iri rushanwa  amakipe abiri azaturuka muri Uganda akazahangana na Nyarutarama Tennis Club, Amahoro Tennis club, Meridien Tennis Club, Kanombe Tennis Club na Cercle Sportif Tennis Club yo mu Rwanda.

Tags

12/Oct/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...