Mama Beni wo muri City Maid agiye gukora ubukwe na Sebera wari warambitse impeta Saphine ukina muri Seburikoko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mama Beni wo muri City Maid agiye gukora ubukwe na Sebera wari warambitse impeta Saphine ukina muri Seburikoko

Mama Beni wo muri City Maid agiye gukora ubukwe na Sebera wari warambitse impeta Saphine ukina muri Seburikoko

Uwineza Nicole ukina muri filime y’uruhererekane ya City Maid agiye gukora ubukwe  na Sebera Eric wari warambitse impeta y’urukundo Kirenga Saphine nawe usazwe ukina muri filime ya Seburikoko.

Muri Nzeri 2015 nibwo Sebera Eric yashinze ivi ku butaka agasaba Kirenga Saphine ko yazamubera umugore bakabana akaramata. Uyu mukobwa wari wizihije isabukuru yakiranye na yombi iki cyifuzo atega urutoki rwa mukubitaruko yambwika impeta.

Kuva ubwo ku mugaragaro byaramenyekanye ko Kirenga Saphine uzwi nka Kantengwa muri Seburikoko, afite umukunzi ndetse bagiye kubana, gusa icyizere cyaje kuraza amasinde, ndetse muri Mata 2018 haduka inkuru ivuga ko umukunzi we yamaze kwigarurirwa na Nicole uzwi nka Maman Beni muri filime ya City Maid.

Mu biganiro bitandukanye Saphine yamvikanye ahakana amakuru ko yaba yaratwawe umukunzi na mugenzi we, ndetse avuga ko nta kibazo banafitanye. Ku by’ubukwe ngo ‘gutera ivi ntibisobanura kubukora bukeye bwaho.’

Burya bwose Kirenga yihagararagaho ndetse yari azi ko isezerano yahaye Sebera ryapfuye ubusa! Nicole na Sebera Eric bamaze gutanga integuza y’ubukwe bwabo, buzaba tariki ya 29 na 30 Ukuboza 2018.

Kirenga Saphine ubwo yambikwaga impeta na Sebera Eric

Impeta yambitswe yizezwa kubana, icyizere cyaraje amasinde

Kirenga ntiyari uwa Sebera, dore uwo Imana yamugeneye ari we Nicole

13/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(16)
dukuzumuremyi jean bosco
yewe nibyiza kuko biduteza imbere nkurubyiruko.
dukuzumuremyi jean bosco
yewe nibyiza kuko biduteza imbere nkurubyiruko

More Comments
Sponsored Content
Loading...