Safi na Urban Boys bagiye guhurira mu gitaramo kimwe...izo bakoze kera bazazifatanya? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi na Urban Boys bagiye guhurira mu gitaramo kimwe...izo bakoze kera bazazifatanya?

Safi na Urban Boys bagiye guhurira mu gitaramo kimwe...izo bakoze kera bazazifatanya?

Nyuma y’ciyumweru hahwihwiswa byinshi ku ifoto y’abaririmbyi bagize itsinda rya Urban Boys bari kumwe n’umujyana wa Safi Madiba wahoze muri iri tsinda, Badrama uyobora The Mane yavuze ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’igihe kirekire, ntaho bihuriye n’ibyavugwaga.

Ifoto igaragaza Umuyobozi wa The Mane Music Label Mupenda Ramadhan (Badrama) ari kumwe na Nizzo na Humble Jizzo bo muri Urban Boys bafite impapuro bagaragaza ko bamaze gusinyana amasezerano, yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bamwe mu bayibonye batangiye guhwihwisa ko Urban Boys yaba igiye kwinjira muri The Mane, isanze yo Safi Madiba, abandi bati Safi agiye gusubira muri Urban Boys, n’ibindi byinshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi wa The Mane Music Label Badrama yavuze ko amasezerano yagiranye na Urban Boys ari ay’imikoranire y’igihe kirekire, ariko ko ntaho bihuriye n’ibyagiye bivugwa.

Yagize ati “ nahuye Nizzo Kaboss na Manzi James tuganira kubikora tumaze gukora mu gihe gishize nyuma y’uko Urban Boys ivuyemo umuhungu Safi werekeje muri The Mane, tuganira byinshi cyane bijyanye n’umuziki na byinshi dushobora gukorana n’ibyo dushobora gufashanya, niho haje kuvamo kwmeza amasezerano y’imikoranire y’igihe kirekire mu bikorwa bigiye bitandukanye.”

Ku ikubitiro bimwe mu bikorwa Urban Boys izakorana na The Mane harimo kwitabira igitaramo cyiswe Celebrities Xmas Party kizaba kuri Noheli, ibitaramo bashobora gukorana hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “ icyari kigambiriwe cyane, Urban Boys bagomba kwitabira Celebrities Xmas Party, hakabamo amasezerano ajyanye n’ibitaramo dushobora gukorana, cyane cyane inyuma y’igihugu cy’u Rwanda. Hari ibitaramo turimo gutegura kugirango tuzabiserukanemo na Urban Boys na The Mane nyirizina.”

Uretse ibi bikorwa, Urban Boys na The Mane bazakomeza gukorana nk’uko babyiyemeje. Biranashoboka ko bazitabira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu byateguwe na The Mane byiswe ‘The Mane Simbuka Tour’.

N’ubwo The Mane igiye guhuza imikoranire na Urban Boys, birazwi ko Safi Madiba usanzwe afashwa n’iyi kompanyi atarebana neza n’aba basore bamaze imyaka 10 bakorana bakaza gutandukana nabi. Badrama yavuze ko aya makimbirane yabo batagomba kuyinjiza mu kazi.

Abijiwe niba muri ibyo bitaramo, Safi ashobora kuzihuza na Urban Boys bakaririmbana indirimbo bakoranye bakiri batatu mu itsinda, yasubije ko ibyo byaturuka ku bushake bw’abahanzi, ubuyobozi butabyinjiramo.

Simbuka The Mane Tour izatangirira mu Ntara y’Amajyepfo no mu Ntara y’Uburengerazuba. Kuwa 16 Ugushyingo 2018 ni i Rubengera, bukeye bwaho bazahita berekeza i Rusizi ahabera Expo. Kuwa 23 bazajya i Huye muri kaminuza y’u Rwanda ,  naho kuwa 24 bazakorera kuri sitade ya Nyamagabe.

14/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Cedric issa Madiba
Mana yanjye nkunda Safi ariko asubiranye na Urban byarushaho kuba byiza2
Elie
Nibasubirane,byababyiza,ni,elie,ndimukirundo
rafiki
nihatari
thierry
wou ntegerejanyije amansiko kbx ariko ibintubizaba ari fine
Munyanezajp2020@gmail.com
Ndumva ari uburyohe peee knd tuzitabira kbsa
Manirumva Cyrille Flawless( Gladness)
Ni Flawless Kuva I Burundi I Ngozi Ndumva Ari Byiza Cyane Bizaba Biryoshe Cyane Bongeye Guhagarara Hamwe Kur Stage Bari Kuririmbana Ariko Byaba Byiza Kurusha Bongeye Kwiyunga Bagasubirana Bagakorana Ari Batatu! Uzi Ukuntu Mbakunda Bari Guhibongaza Bahana !!!? Madiba, Come Back To Them Please!
Sponsored Content
Loading...