Miss Anastasie yageze muri Phillipine, kwiyerekana yambaye bikini niryo rushanwa azaheraho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Anastasie yageze muri Phillipine, kwiyerekana yambaye bikini niryo rushanwa azaheraho

Miss Anastasie yageze muri Phillipine, kwiyerekana  yambaye bikini niryo rushanwa azaheraho

Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ya Miss Earth 2018, yamaze kugera aho riri kubera muri Phillipine nyuma yo gukererwaho hafi icyumweru cyose.

Umutoniwase Anastasie yahagurutse i Kigali kuwa 12 Ukwakira 2018, yerekeza muri Phillipine aho yagezeyo ku mugoroba wo kuwa gatandatu.

Yagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth 2018, gusa yagiye akerereweho iminsi isatira icyumweru aho yavuze ko hari ibyo yari agitegura.

Uyu mukobwa w’imyaka 18, yasanze hari amwe mu marushanwa mato yacikanwe, harimo iryo kwiyerekana mu myambaro gakondo no kwerekana ubwiza.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’iri rushanwa biteganyijwe ko aba bakobwa bazongera kurushanwa kuva tariki ya 19 kugera 20 Ukwakira 2018.

Bazaba barushanwa mu kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini. Kuwa 19 Ukwakira 2018, haziyerekana uwo abo mu itsinda ryitiriwe umuriro, bukeye bwaho haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe amazi, naho kuwa 20 haziyerekana abo mu itsinda ryitiriwe umwuka.

Bikini ntivugwaho rumwe n’abanyarwanda batandukanye, ndetse Uwase Hirwa Honorine witabiriye iri rushanwa umwaka ushize, yarayambaye ariko akingaho agatambaro. Umutoniwase Anastasie we aherutse gutangaza ko nta kabuza azayambara.

N’ubwo Anastasie yagiye akererewe, ajya guhaguruka yatangaje ko acyifitiye icyizere cyo kwegukana iri kamba riri mu yafite agaciro gakomeye ku Isi.

Miss Anastasie ari kumwe n'uhagarariye Nigeria na Sierra Leone

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
kelly bruce
ariko basi miss anastasie ni mwiza pee
kelly bruce
ariko basi miss anastasie ni mwiza pee
Sponsored Content
Loading...