AMAFOTO: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Guinea, impinduka 4 zishobora gukorwa muri 11 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Guinea, impinduka 4 zishobora gukorwa muri 11

AMAFOTO: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Guinea, impinduka 4 zishobora gukorwa muri 11

Ikipe y'igihugu Amavubi yasoje imyitozo yitegura umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 ifitanye na Guinea ku munsi w'ejo aho muri 11 bashobora kubanza mu kibuga hashobora kubamo impinduka 4 ugereranyije n'abanjemo mu mukino ubanza.

U Rwanda ruri mu itsinda H mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 aho ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota ubusa muri iri tsinda riyobowe Guinea n'amanota 9, Côte d’Ivoire 6 na Centre Afrique 3.

 Mu gihe Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaba itsinzwe uyu mukino yahita ibura itike bidasubirwaho.

Bakoze  imyitozo yo kuri uyu Mbere ari nayo ya nyuma mbere y'uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo kuwa Kabiri ku isaha ya saa 15:00'.

Muri iyi myitozo yibanze mu gutera mu izamu cyane, bigaragara ko hashobora kubaho impinduka muri 11 bazabanza mu kibuga aho mu bari babanjemo Imanishimwe Emmanuel, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Iranzi Jean Claude na Muhadjiri Hakizimana bashobora kutabanzamo maze hagahabwa amahirwe Rutanga Eric, Niyonzima Ally, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel.

11 bashobora kubanzamo

Kwizera Olivier ashobora kongera kwicara hagafata Kimenyi

Migi ashobora kubanza ku ntebe hagakina Ally Niyonzima

Kimwe n'umukino ubanza kapiteni Haruna ashobora kutabanzamo

Manishimwe Djabel ashobora gufata umwanya wa Muhadjiri

Manzi Thierry ashobora gufatanya na Rwatubyaye, Nirisarike akicara

Nirisarike Salomon ashobora kubanza ku ntebe

Tags

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
mgsh
Muhagir yakagombye kubanzamo
mgsh
Muhagir yakagombye kubanzamo
ismael
rwose ndemeranya namwe nakore impinduka zishoboka tubone intsinzi
kelly bruce 1 month ago
impinduka ningombwa gusa ntacyo bakiramira bisamye basandaye...... gusa courage wenda ubutaha bazarebe niba twabasha gutsinda
Sponsored Content
Loading...