Mutoni Jane wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Hertage Global 2017, arahatanira guhagararira u Rwanda muri Miss Africa 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mutoni Jane wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Hertage Global 2017, arahatanira guhagararira u Rwanda muri Miss Africa 2018

Mutoni Jane wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Hertage Global 2017, arahatanira guhagararira u Rwanda muri Miss Africa 2018

Umutoni Jane wabaye igisonga cya mbere cya Miss Hertage Global 2016/2017 na Umwiza Gisele barahatanira guhagararira u Rwanda mu irushanwa ya Miss Africa Calabar rizabera muri Nigeria muri Leta ya Cross River.

Ni ku nshuro ya gatatu hagiye kuba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar ritegurwa na Leta yitwa Cross River yo muri Nigeria.  Umuhango wo kwambika ikamba uzaba yarahize abandi uzaba kuwa 27 Ukuboza 2018 muri Calabar International Convention Center.

Abakobwa bashaka kuzahagararira ibihugu byabo batangiye kwiyandikisha, ndetse abategura irushanwa babasabye kwifata amashusho y’umunota umwe, bavuga ku bwiza bw’umugabane w’Afurika, ubukungu buri mu muco w’abanyafurika, kugaragaza uko ikamba rya Miss Africa Calabar ryafasha uwaryegukanye kwamamaza ubunyafurika n’ibindi.

Mu bakobwa biyandikishije banamaze kohereza amashusho yabo, harimo n’abanyarwandakazi babiri aribo Mutoni Jane wabaye Miss Hertage 2016 muri irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akanaba Igisonga cya mbere cya Miss Hertage Global 2016/2017, n’undi witwa umwiza Gisele we ntabwo amenyerewe mu marushanwa y’ubwiza.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa nibo bazicara, bakareba umukobwa wujuje ibisabwa ku buryo yahagararira igihugu cye.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwitabira Miss Africa Calabar, nyuma y’aho umwaka ushize Muthoni Fiona Naringwa yaritebiriye akanegukana umwanya w’igisonga cya mbere aho yahembwe amadorali ibihumbi 10.

Mu myaka yabanje iri rushanwa ryibandaga ku kugaragaza ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Umukobwa wegukana ikamba ahabwa imodoka yo bwo SVU ifite agaciro k'ibihumbi 50 by'Amadorali y'amerika, amafaranga ibihumbi 35 by'amadorali n'ibindi. Igisonga cya mbere ahabwa ibihumbi 10 by'amadorali naho uwa kabiri agahabwa ibihumbi 5 by'amadorali y'Amerika.

Umwiza Gisele arashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2018

Mutoni Jane afite ibigwi mu marushanwa y'ubwiza

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ajeneza
Umwiza Gisèle arabikwiriye, turamushyigikiye.
Sponsored Content
Loading...