'Mvuze ko dufite icyizere cyo kubona itike y'igikombe cy'Afurika naba mbeshye cyane' - Mashami Vincent | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

'Mvuze ko dufite icyizere cyo kubona itike y'igikombe cy'Afurika naba mbeshye cyane' - Mashami Vincent

'Mvuze ko dufite icyizere cyo kubona itike y'igikombe cy'Afurika naba mbeshye cyane' - Mashami Vincent

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko icyizere cyo kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 gisa n'icyagiye ndetse akaba agiye gukoresha imikino isigaye y'ijonjora ategura ikipe y'igihugu y'ejo hazaza.

U Rwanda rumaze gutakaza imikino itatu muri 6 rugomba gukina ndetse rukaba rusa nk'aho rwasezerewe kuko kugira ngo rukomeze byasaba ko rutsinda imikino 3 yose isigaye andi makipe ntihagire arenza amanota 10.

U Rwanda rwatsinzwe na Centre Afrique 2-1, rutsindwa na Côte d’Ivoire 2-1 ndetse rutsindwa na Guinea 2-0.

 Mu kiganiro n'itangazamakuru basoje imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo kwishyura ugomba kubahuza na Guinea, umutoza mukuru Mashami Vincent yavuze ko amahirwe yo kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 abona bidashoboka ko ahubwo bagiye guheraho bategura ejo hazaza dore ko azakora n'impinduka.

Yagize ati"Impinduka zo zigomba gukorwa kuko abakinnyi bose dufite ni beza kandi biganjemo abari munsi y'imyaka 23 kandi ikipe nkuru n'iy'abatarengeje imyaka 23 zisa nk'aho ari kimwe kandi ngira ngo mvuze ko dufite icyizere cyo kubona itike y'igikombe cy'Afurika naba mbeshye rero nicyo gihe cyiza cyo kubaha umwanya nabo bakazamura urwego."

Yakomeje avuga ko n'ubwo azahindura ikipe ariko na none bazaba bashaka intsinzi kuko badashaka kurangiza ku mwanya wa nyuma cyangwa se gutanga amanota ku ikipe ishaka itike y'igikombe cy'Afurika.

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...