Kanye West yahaye inkweto Perezida Museveni (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kanye West yahaye inkweto Perezida Museveni (Amafoto)

Kanye West yahaye inkweto Perezida Museveni (Amafoto)

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kanye West uherutse kwiyita ‘Ye’  n’umugore we Kim Kardashian bagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Umuhanzi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian wamamaye mu biganiro byo kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga bamaze iminsi ibiri muri Uganda, mu bikorwa bijyanye no gufata amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, Kanye West aherekejwe n’umugore we Kim Kardashian bagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko  ibi biganiro byibanze ku guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhanzi.

Uretse ibyo biganiro bagiranye, Kanye West yahaye Museveni  inkweto y’umweru yo mu bwoko wa sneakers, nawe abitura impano y'igitabo cye.

Museveni yishimiye impano y'inkweto yahawe na Kanye West

Museveni nawe yahawe Kim Kardashian impano y'igitabo

Museveni yaherekeje Kanye West n'umugore we 

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kelly bruce
nice we appreciate to ye
Sponsored Content
Loading...