Ndanda yahishuye ko atakiri umugabo wa Anita Pendo umaze ibyumweru bibiri amubyariye ubuheta | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ndanda yahishuye ko atakiri umugabo wa Anita Pendo umaze ibyumweru bibiri amubyariye ubuheta

Ndanda yahishuye ko atakiri umugabo wa Anita Pendo umaze ibyumweru bibiri amubyariye ubuheta

Ndanda Alphonse umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali akaba yaranabyaranye n’umunyamakurukazi Anita Pendo yashyize yerura ko atakibana n’uyu mugore uherutse kumubyarira umuhungu wa kabiri.

Ndanda na Anita Pendo batangiye kuvugwa ko bakundana muri 2016, ndetse muri kanama 2017 bibarutse umwana w’umuhungu witwa Tiran.  Kuwa 05 Ukwakira 2018 yibarutse undi mwana wa kabiri bise Ryan.

Byagiye bivugwa kenshi ko Anita Pendo na Ndanda batandukanye, ariko aba bombi bakabyamaganira kure, ndetse ababivugaga bacecekeshwa n’inda ya kabiri uyu mugore yasamye kandi akemeza ko yayitewe n’umugabo wa mbere.

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imfura yabo bari bari kumwe n’abandi bo mu muryango, ibintu byashimangiraga ko Ndanda na Anita ari pata na rugi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, Ndanda Alphonse abinyujije ku rubuga rwa Instagram yavuze yahishuye ko yamaze gutandukana na Anita Pendo ko ikibahuza ari abana babyaranye.

Yagize ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran  na Ryan ibindi abantu bibwira n’ibyo bibeshyera sibyo..abambaza ibijyanye na Mum wabo murekeraho plz ,abanyandikira babimbaza ukuri kwa byo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera,,mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwo, rero ndumva ndi munzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”

N’ubwo Ndanda yahishuye ko yatandukanye na Anita Pendo ntabwo yavuze igihe batandukaniye n’impamvu yabiteye.

Ndanda yiyemereye ko atakibana na Anita Pendo

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(4)
AKARIZA Anitha NTIRIKURE
ntibyumvikana kdi birimo urujijo but kunda abana bawe nabyo bizaba bihagije anita nawe natangaze ukurikwe tukumenye kuko birakenewe kbs kdi ntimukajye mwikwiza isi benako kagene ntibiba bikwiriye abanyarwanda nabanyarwandakazi nkamwe abantu bakuru mwigira nkabana
AKARIZA Anitha NTIRIKURE
ntibyumvikana kdi birimo urujijo but kunda abana bawe nabyo bizaba bihagije anita nawe natangaze ukurikwe tukumenye kuko birakenewe kbs
halima
Ariko Ndanda rwose ubwo c abo bana uvuga iyo utagira nyina wari kubabona koko mwagiye muha abantu agaciro koko ubu koko abo bana bazakura babona mufite umwiryane mwirirwa muri media gutya koko bazabifata bate ? nzaba mbarirwa daa gusa uze kwigaya p ibi ntibikwiriye abantu nkamwe kwirirwa mushyira ubuzima mubayeho kuri social media
Allain
kanama 2018 yarabyaye na 05 ukwakira 2018 barabyara?
Sponsored Content
Loading...