Haruna yasetse abakekaga ko azasezera mu Ikipe y'Igihugu ku mukino wa Guinea | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Haruna yasetse abakekaga ko azasezera mu Ikipe y'Igihugu ku mukino wa Guinea

Haruna yasetse abakekaga ko azasezera mu Ikipe y'Igihugu ku mukino wa Guinea

Haruna Niyonzima yaturitse araseka ubwo yabazwaga niba yaba agiye gusezera mu ikipe y’igihugu, yibaza impamvu abantu benshi bifuza ko asezera kandi we yumva igihe cyo gukina umupira w’amaguru kuri we cyari kigeze.

Uyu ni umwaka wa 11 Haruna Niyonzima akinira ikipe y’igihugu Amavubi. Izina rye bwa mbere ryagiye mu mitwe y’abanyarwanda tariki ya 2 Kamena 2007 ubwo u Rwanda rwatsindaga Guinea Equatorial 2-0 bitsinzwe byose na Haruna Niyonzima hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Haruna aracyahamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse ubu ni nawe kapiteni wayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yabazwaga ko bivugwa ko nyuma y’umukino wa Guinea uzaba ejo ashobora guhita asezera mu ikipe y’igihugu n’ubwo yatangariye kuri Guinea Equatorial ariko ejo bakaba  bazakina na Guinea Conakry, Haruna Niyonzima yasetse cyane yibaza impamvu abantu bashaka kumukura mu kibuga kandi ari bwo we yumva igihe cyo gukina kigeze.

Yagize ati”Ahahahha!!!  Nibyo abanyarwanda baratangiye kumenya kubera Guinea, ntabwo yari Guinea Conakry ahubwo yari Guinea Equatorial, ni umukino nanatsinzemo ibitego 2 kuri Satde Amahoro.”

 Yakomeje agira ati” Ariko biranansetsa cyane kuko buri muntu wese yifuza ko njye ndeka umupira kandi njye imyaka ndimo ahubwo ni bwo numva ngiye gukina umupira. “

Haruna Niyonzima amaze imyaka myinshi ari kapiteni w'ikipe y'igihugu

Haruna yakomeje avuga ko abantu benshi babitiranya ku myaka bavuga ko bashaje nyamara kandi atari byo, aha ngo biterwa no kuba bamaze kubabona igihe kirekire bakina bagakeka ko bashaje kandi ari uko bagize amahirwe yo kuzamuka bakiri abana

Yagize ati”Buriya hari ibintu abantu bitiranya, buriya twagize amahirwe yo kuza mu ikipe y’igihugu. Twagize amahirwe yo kuzamuka tukiri abana ariko ntabwo bivuze ko imyaka abantu badutekerezaho ari yo dufite. ejo muzareba abantu tuzakina nabo harimo abantu batubyaye twebwe ariko barakina umupira, ahubwo ngira ngo ni akamenyero cyangwa kuba abantu baratubonye igihe kinini mu ikipe y’igihugu ndavuga njyewe na ba Migi ariko imyaka twari tugezemo ni iyo gukina.”

Nyuma y'imyaka 11 aracyarimo kandi bagenzi bakubwira ko ubunararibonye bwe bubafasha cyane

Kapiteni w’ikipe y’igihugu avuga ko bamwe mu banyarwanda bahora bumva bavuga ibibi bakoze kuko adakeka ko mu myaka bamaze bakoze nabi gusa ahubwo hari abadashaka kwibuka ibyiza ahubwo ibintu byose bakabibonera mu ishusho mbi ikipe yatsinzwe.

Haruna yemeje ko igihe kizagera akareka umupira kuko atazawukina ibihe byose, gusa gusezera byo bizaza bitunguranye ariko muri iyi minsi aracyakina kuko yumva agifite imbaraga.

15/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Duc
Bamureke awutere captain wacu
Sponsored Content
Loading...